Ntibisanzwe! Umubyeyi ufite nyababyeyi ebyiri yabyaye inshuro ebyiri mu minsi ibiri itandukanye.

Amakuru Ubuzima

Kelsey Hatcher ni umubyeyi ufite nyababyeyi ebyiri yabyaye kabiri mu minsi ibiri itandukanye, yabyaye umukobwa kuwa kabiri, bukeye bwaho no kuwa gatatu abyara undi mwana.

Kelsey Hatcher w’imyaka 32,  yabyariye ku bitaro bya University of Alabama at Birmingham  (UAB). Uyu mubyeyi atangaza iyi nkuru ye y’abana b’ibitangaza ku mbuga nkoranyambaga, Kelsey yashimiye cyane abaganga avuga ko ari abahanga.

Bano bana bombi bafanswe nk’impanga zidasanzwe zavutse ku matariki atandukanye. Kelsey Hatcher yavuze ko ubu umuryango we wasubiye mu rugo kwishimira ibi biruhuko.

Umwe mu baganga b’inzobere mu kubaga ukorera muri University of Alabama at Birmingham   UA, yemeje ko aba bana na nyina bameze neza, anatangaza ko ibi ari ibintu abantu benshi mu bakora umwuga w’ubuganga barinda bava mu kazi batarabona.

Helsey ubwo yari mu kigero cy’imyaka 12 nibwo yabwiwe ko afite nyababyeyi ebyiri, bizi mundimi z’amahanga nka ‘uterus didelphys’, University of Alabama at Birmingham yavuze ko ari imiterere idasanzwe iba kuri 0.3% by’abagore ko bidakunze kubaho cyane.

University of Alabama at Birmingham  (UAB) Ikomeza ivuga ko amahirwe yo gutwitira muri izo nyababyeyi zombi nayo aba ari macye cyane, rimwe kuri miliyoni nk’uko ibi bitaro bibivuga.

Mbere y’uko ibi biba, uyu mubyeyi yasamye inda ishatu mu buryo busanzwe. No kuri iyi nshuro,  Kelsey Hatcher yari azi ko atwitiye muri nyababyeyi imwe kugeza ubwo isuzuma risanzwe rya ultrasound rigaragaje ko hari undi mwana wa kabiri uri muyindi nyababyeyi.

Kelsey Hatcher Yagize ati: “Byarandenz cyane ntago twabashaga kubyumva”.

Umwe mu baganga bamubyaje Prof Richard Davis, yavuze ko buri mwana yari ameze neza mu mwanya we wo gukuriramo (Nyababyeyi. Akomeza avuga ko ibi ari uko buri mwana yari afite nyababyeyi ye bwite arimo bitandukanye n’impanga zisanzwe ziba ziri muri nyababyeyi imwe.

Uyu muganga avuga ko nta makuru yandi bari bafite y’ibyabaye mbere kuburyo byari kubafasha kumenya uko bamubyaza, biza  kurangira bakoresheje ubumenyi busanzwe bwo kubyaza inda.

Aba bana nabo buri wese ukwe yari afite ubwenge bwe bw’igihe n’uko aza ku Isi nk’uko Dr Shweta abivuga. Umwana wa mbere wiswe Roxi, yavutse mu buryo busanzwe kw’isaha ya saa 19:45 ku isaha ya Alabama ku itariki 19 Ukuboza. Uwa kabiri wiswe Rebel, yavutse nyina abazwe hashize amasaha 10 abyaye uwambere.

Prof Richard Davis, avuga ko bano bana bab’akobwa bashobora kwitwa (Fraternal twins). Iri rikaba ari ijambo rikoreshwa mu cyongereza mu gusobanura impanga zavuye mu magi atandukanye, buri imwe yakozwe n’intanga itandukanye n’iyindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *