Niki gituma amadirishya y’indege agomba kuba afite ishusho y’uruziga

Amakuru Ikoranabuhanga

Amadirishya asanzwe aba afite ishusho ya mpande 4 zifite inguni. Amadirishya y’indege yo ni uruziga(ariburungushuye). Kuba bifite iyi shusho si umurimbo ahubwo bifite igisobanuro mu mikorere y’indege n’umutekano wayo.

Umuntu wese wagendeye mu ndege yabonye ko amadirishya yayo aba afite ishusho y’uruziga. Niba utaragendera mu ndege ariko nawe witegereje ku mashusho cyangwa amafoto ubona ariko amadisirishya yayo aba ateye. Wigeze wibaza se impamvu ariko ateye? Warabyibajije ariko wibwira ko ahari ariko abakora indege babishatse ngo ariko bimera.

Mu myaka myinshi ishize, abahanga mu gukora indege bagiye bahindura ibintu byinshi byatuma indege zitwara abantu benshi kurushaho ndetse zikanagendera ku muvuduko uri hejuru. Kimwe mubyahinduwe harimo n’amadirishya y’indege.
Mu myaka ya 1950, indege zahoranye amadirishya afite inguni. Muri 1953, indege 2 zakoze impanuka zihitana abantu 56. Nyuma yo gusuzuma impamvu yateye izi mpanuka zombi, abahanga baje gusanga ko zaturutse ku madirishya y’indege nk’uko ikinyamakuru The independent cyo mu Bwongereza cyabitangaje mu nkuru igira iti ‘This is why aeroplane windows are rounded’.

Mu kirere indege zigurukiramo, umuyaga uba ari mwinshi. Kuba amadirishya yari akoze mu ishusho ya mpande 4 byatumaga umuyaga winjirira mu nguni zayo, bigatuma ingufu z’iumuyaga zihirundira, bikarusha ingufu indege, bikaba intandaro yo gukora impanuka.Nyuma nibwo hatangiye gukoreshwa amadirishya akoze mu ruziga kuko yo nta nguni agira, bityo iyo umuyaga uje ukayageraho, ubura aho wirundira bityo ntubashe kurusha ingufu indege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *