Ni ngombwa ko buri mukobwa abikora? Ibyo ukwiriye kumenya ku guca imyeyo.

Amakuru Imibereho myiza. Ubuzima Urukundo

Guca imyeyo cyangwa se gukuna ni umwe mu migenzo imaze imyaka myinshi ikorwa mu Rwanda ndetse no bindi bice bya Afurika cyane cyane iy’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, ariko se ni ngombwa ko buri mukobwa akora iki gikorwa, ese ubundi kimaze iki ?

Muri ibi bice bya Afurika twavuze, guca imyeyo bifatwa nk’inzira buri mukobwa nibura uri hagati y’imyaka 8 na 14 mu cyiciro cy’abangavu acamo, ikazamufasha kuvamo umugore wizihiye umugabo wamushatse, cyane cyane iyo bigeze mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Kuko ari igikorwa kiba mu ibanga bituma hari benshi kugeza n’uyu munsi bafite byinshi bacyibazaho. Waba uri umwe muri abo? Guca imyeyo cyangwa se gukuna, bikorwa hakururwa imwe mu myanya igize imyanya myibarukiro y’umugore, muri iki gikorwa hifashishwa ibyatsi byabugenewe, amavuta atandukanye arimo n’ay’inka, umukobwa ashobora kubyikorera cyangwa akabikorerwa.

Ibi bikorwa nk’uburyo bwo gutegurira umukobwa kuzavamo umugore wizihiye umugabo wamushatse igihe bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Mu muco nyarwanda ho ntabwo cyari igikorwa kigamije gushimisha umugabo gusa, ahubwo byanafashaga n’abagore kunyurwa n’iki gikorwa.

Ushobora kuba wibaza ingaruka zishobora kugera ku mukobwa kubera guca imyeyo! Bitandukanye n’ikindi gikorwa gisanzwe gikorwa mu bindi bihugu cyo gukeba abana b’abakobwa, guca imyeyo byo bikorwa hakururwa iyi myanya y’ibanga gusa.

Bishobora gufata amezi cyangwa imyaka kandi bijyana n’uburibwe no kubyimba bishobora kutihanganirwa na buri mukobwa, Umukobwa wabikoze kandi ashobora guterwa ipfunwe ryo kubona atarahiriwe ngo imyeyo ye ireshye n’iya bagenzi be, ibishobora gutuma kandi ashyirwaho igitutu n’abo mu muryango we ndetse n’uwo bashakanye.

Mu Rwanda, muri Kamena 2023 mu bukangurambaga bw’Umuryango uharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Hear Us Initiative Organization), herekanywe ko abantu bacira abana imyeyo bibwira ko bari kubategura kuzagira ingo nziza baba bari gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gutsina ndetse ko bigomba gucika.

Ushobora kuba uri kwibaza igikwiriye gukorwa, guca imyeyo cyangwa kubyihorera? Icya mbere ukwiriye gukora ni ukubanza kugira amakuru y’ingenzi kugira ngo umenye niba koko ukeneye icyo gikorwa kuko gufata umwanzuro ku mugenzo umaze igihe bisaba ubushishozi n’amahitamo akomeye.

Uzirikane ko kandi ko kugira amakuru y’ibanze ku buzima bwawe bw’imyororokere ari ingenzi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *