Kumva kwikorera kubwawe bishobora kugutera ubwoba kandi ukumva birimo ingaruka. Ntabwo bikomeye nkuko abantu babitekereza. Ugomba kuba uri umuntu ukunda kwigenga, ukunda kuba ashobora gukurikiranya ibiri mu murongo w’ibyigwa, ukunda ibintu ushishikariye gukora.
Ese ibyo byaba bihagije? Oya, bisaba akazi gakomeye, n’ubushobozi bwo kumenya kwiga mu makosa yawe, kandi n’ubushobozi bwo kugerageza.
Hari impamvu nyinshi wahitamo kwikorera. Ushobora gukururwa no kwibera umuyobozi kubwawe. Ushobora kuba ufite igitekerezo kidasanzwe, imitekerereze inoze. Ushobora no kuba ukeneye amafaranga nonaha. Kora umupango ufatitse ukoresheje amahitamo y’ibihari usanganwe, kandi wige uruhare ku nshingano z’amafaranga yari yose waba ufata.
Ntabwo ari ko buri wese yagira impamvu, kuko abantu bamwe bakunda aho bakora, bakunda abo bakorana, kandi bakunda bidashidakanywaho ibyo bakora, ntibashobore kwishima gukora ku bwabo. kandi ndacyeka ko ari byiza.
Ariko…Ndatekereza hari imyemerere mibi y’abavuga ko abatangiye akazi kabo bwite cg kwikorera kugiti cyabo baba bara vukanye “imbaraga z’akazi” abakorera abandi akazi kaburi munsi baba badafite. Ntibagerageza amahirwe, Ntibashyira mu bikorwa, kandi ngo ntibashobora kwigenzura ubwabo.
Tangiza ducye
Ntugatangirane ibiciro byinshi, tangiza ducye, ntanakamwe ufite cg hafi ntanakamwe k’igiciro ufite. Mu byukuri, ntabwo buri wese atangira ku buntu, ariko ushobora gutangiza ducye.
Urashaka gushinga studio? tangira ujye ku bakiriya bawe, cg tangirira mu rugo, cg ubikorere ku ishuri ukoreshe umwanya uhari. Urashaka kugurisha? tangirira ku giciro gike. Urashaka kuba uwamamaza? tangira ukoreshe telephone, na mudasobwa.
Hari inzira nyinshi zo gutangirana ducye – niba umushinga wawe usaba amafaranga menshi, tekereza gusubira kugabanya igiciro cg ushake inzira zitadukanye z’uburyo wabikora, ku buntu.
Gutangiza ku buntu bisobanuye ko bikomeye gutsindwa kandi byoroshye gutsinda.
Tangira udategereje
Ntugategereze icyiza cyane cg icyizira inenge. shakisha inzira yoroshye yo gutangira, kandi utangire. Ntukihebe kubijyanye no gufata amasomo ahenze – wowe bikore, kandi wige mugihe ugenda. Ushobora no gutangira ku buntu niba bishoboka, kugirango ube wabona uburambe.
Tangira nta biro byo gukoreramo ufite(office), nta karita y’umurimo, nta bakoresha, kandi nta nibikoresho byinshi ufite. Mu byukuri, Uzakenera ibyo ngibyo bitari vuba aha, ariko ntubikeneye kugirango utangire. keretse niba umushinga wawe ari urubuga – ubwo uzakenera urubuga, ariko ibyo ntibihenze.
Ushobora kugira ikarita y’umurimo nyuma. Ushobora kumenya ibikenewe mu murimo wawe uko ugenda ukora ariko wararangije gutangira.
Ibintu bimwe wakora kugirango bizinesi yawe itangire
Hitamo umurimo w’icyitegererezo
1. Kora uruganda. Ushobora gutangiza uruganda niba ufite igitekerezo gishya cy’umushinga, niba wabonye akazi gakenewe aho uherereye, cg niba ufite ubumenyi bukenewe cyane kandi ushaka kugenzura ibiri mu murungo wawe. umurimo wawe ushobora kuba uwawe bwite, umuryango, ishyirahamwe, isosiyete cg urugaga.
Gutangiza uruganda rwawe, uzakenera umupango cg umuteguro w’umushinga, igicuruzwa uzacuruza cg umurimo uzakora, n’ingengo y’imari uzatangirana.
2. Koresha ibyo usanganwe. Hari inzira nyinshi zo kwikorera ukoresheje ubumenyi n’umutungo kamere usanzwe ufite. Ushobora: kuba umwanditsi, kugira abantu inama, kuba wayobora abandi kugemura ibicuruzwa ukoresheje igare, guhimba urubuga. Niba uri gushaka gutangiza umurimo vuba, fata urupapuro wandike ubushobozi ufite maze utangire ushyire mu bikorwa.
Tangiza umushinga wawe ku mugaragaro
1. Andika umupango w’umushinga. Niba ugiye gukorana umushinga n’undi muntu, cg utegereje gukurura abashoramari, uzakenera ikigaragaza imiterere y’umushinga. Mu miterere y’umushinga haba harimo raporo y’umupango w’umushinga, ibiranga uruganda rwawe, isesengura ry’isoko uri kwinjiramo, isesengura ry’umurimo cg igicuruzwa cyawe.
2. Hitamo aho uzakorera. Niba ukeneye ofisi, yishake. Niba utiteguye gukodesha, cg niba uri gutegura gukorera mu rugo, ushobora kwandikisha inzu yawe nk’inzu ya ofisi.
3. Andikisha izina. Niba uri gukora uruganda, uzakenera izina. Tekereza ku kintu gitandukanye n’icyabandi kandi kigaragaza akazi uri gukora cg serivise uri gutanga. Shakisha izina ry’uruganda rwawe mw’ishami bandikishirizamo imishinga, wizereko nta w’undi muntu wakoresheje iryo zina. Igihe umenye ko izina ryawe ari rishya, ryandikishe mw’ishami rikwiye kubyemeza.
Ni byinshi wakorera umushinga wawe mu gutangira, kugirango wemerwe n’amategeko kandi ube wujuje ibisabwa, no kugirango ugere ku nyungu. Ikingenzi ni uko utangira ugashyira ibitekerezo byawe ku murungo, hanyuma ukabishyira no mu bikorwa ukurikije ibyavuzwe haruguru utitaye ku gishoro ufite, cg umutungo muke ufite. Ahubwo ukoresheje ubumenyi n’ibyo usanganwe mu bushobozi bwawe, ushobora kubikoresha neza ukagera kure hashoboka.