Ngizi Impamvu ubushinjacyaha bwashingiyeho, bujurira ku cyemezo cy’urubanza rwa Titi Brown.

Amakuru Imyidagaduro Ubutabera

Titi Brown uri hafi kongera kwitaba Urukiko nyuma y’ukwezi kumwe kurekuwe, haba harashingiwe ku ki kugirango yongere guhamagazwa mu rukiko nyuma y’ubujurire bwakozwe n’Ubushinjacyaha ku byaha yashinjwaga.

Ubushinjacyaha bwajuririye Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyafashwe kuwa 10 Ugushyingo 2023, kigira umwere, Ishimwe Thierry uzwi ku izina rya Titi Brown, Kopi y’ubujurire Umurava.com yabonye yerekanaga ko yatanzwe kuwa 6 Ukuboza 2023, gatanu iminsi mbere yuko iminsi 30 ntarengwa yo kujurira irangira.

Titi Brown umaze ukwezi hanze ya gereza aregwa ibyaha byo gusambanya umwana muto no kumutera inda, Mu rukiko rukuru, ikirego cyarasuzumwe igihe kitari gito maze agirwa umwere ndetse arataha. Gusa mu minsi micye ishize  nibwo yongeye kubwirwa ko hakozwe ubujurire ndetse agomba kwitegura kwitaba urukiko mu gihe azamenyeshwa.

Nyuma y’iyi nkuru bamwe mu bakunzi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange bamurwaniye ishyaka ngo arekurwe bongeye gucikamo igikuba ndetse n’ubwoba bwinshi bibaza impamvu ibiteye, Umurava.com wagukusanyirije zimwe mu mpamvu zishobora kuba zarashingiweho kugirango yongere guhamagarwa mu rukiko.

1. Impamvu ya 1 y’ubujurire urukiko rwatesheje agaciro imvugo z’urega (nyina w’umwana wahohotewe) ko zitafatwa nk’ikimenyetso ngo kuko yavuze ibyo yabwiwe n’umwana.
2. Impamvu ya 2 y’Ubujurire, urukiko rwasesenguye nabi ikimenyetso cyatanzwe n’ubushinjacyaha kijyanye n’amashusho (Video) agaragaza Uregwa ari kumwe n’uwahohotewe.
3. Impamvu ya 3 y’ubujurire, Urukiko rwiregangije ibimenyetso byatanzwe bishyigikira imvugo z’umwana wahohotewe aho yagaragaje uwa musambanyije.

Icyifuzo cy’Ubushinjacyaha.

1. Kwakira no kwemeza ko ubujurire ubushinjacyaha bwatanze bufite ishingiro kuko bwatanzwe mu nzira zikurikije amategeko.

2. Kwemeza ko imikirize y’urubanza RP 01659/2021/TGI/NYGE ihindutse muri byose;

3. Kwemeza ko ISHIMWE Thierry ahamwa n’icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana no guhanishwa igihano cyasabwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *