Imiryango itegamiye kuri Leta yavuze ko amagereza yo muri iki gihe atera abagororwa kwiheba, harimo no gufungirwa ahantu bitoroshye kubona ibyo kurya bihagije ndetse hamwe na hamwe ugasanga bigoranye ko umuntu ufunzwe abona urumuri, ibyo iyi miryango ivuga ko ari bibi byagiza ikiremwamuntu.
Rama Ramanathan, umuvugizi w’abaturage barwanya imibereho mibi mu magereza, yavugiye ku rubuga rw’amakuru Free Malaysia Today (FMT) avuga ko abacungagereza bakoresha abari muri gereza ibikorwa bya kinyamaswa harimo no kubategeka gukubita abandi ndetse no gufatwa nabi.
Uyu munsi Umurava News, twegeranyije za gereza nziza cyane ku isi, aho twavuga ko hatarangwa ibikorwa bibi nkibyo twavuze haruguru:
1) Gereza ya Bastoy muri Noruveje
Iyi gereza iherereye ku kirwa cya Bastoy muri Islofjord, ifite abagororwa bagera ku 100 bishimira ibintu byiza nka tennis, kugendera ku mafarashi, kuroba, no kwiyuhagira muri gereza. Iyi gereza kandi ifite imirima yo guhingamo aaho abafungiwemo bafite imirima itoshye.
2) HMP Addiewell yo muri Scotland
Gereza ya Nyiricyubahiro Addiewell mu majyepfo ya Scotland ni gereza yagenewe kwigira, aho buri mfungwa zayo 700 zimara amasaha 40 buri cyumweru zikora imirimo yo kubaka ubumenyi butanga umusaruro ubafasha gusubira mu buzima bwa gisivili bameze neza kandi banafite byinshi bize babyaza umusaruro.
3) Otago yo muri Nouvelle-Zélande
Umutekano muri iki kigo urakomeye nko mu zindi gereza zose, ariko imfungwa zihabwa amacumbi meza ndetse kuba bakwakira abantu babasura bakaba bamarana igihe kirenze umunsi umwe. Byongeye kandi, bahabwa kandi amasomo y’ubuhanga bworoheje, ubworozi gutunganya amata, ndetse n’ibijyanye n’igikoni, kugira ngo nibagera hanze bazasohoke hari byinshi bazi.
4) Justice Center Leoben yo muri Austria
Iyi gereza ikoreshwa mu gucumbikira abatakoze urugomo. Abagororwa bahabwa kasho imwe imwe, ubwiherero bwihariye, igikoni, ndetse na televiziyo. Usibye ibyo bikoresho, gereza ifite kandi siporo, ikibuga cya basketball, hamwe n’ahantu ho kwidagadurira hanze.
5) Aranjuez Prison yo muri Espanye
Iki kigo gikemura ikibazo cyatinze cy’ukuntu imiryango itandukana mu gihe umwe mubayigize, cyane cyane ababyeyi babana bato, bafunzwe. Rero, ryemerera abana bato kumarana imyaka yabo ya mbere nababyeyi babo bafunzwe, Iki kigo gikora ibishoboa byose ngo abana barimo bishime bareba imikino kuri za televiziyo ndetse n’ibindi byose bishimisha abana.
6) Pondok Bambu Prison yo muri Indonesia
Izwi ku kazina ka “Hafi y’urugo, iyi gereza yo muri Indoneziya ni ikigo cy’abagore gifite ibikoresho byose kuva kubishyushya mu nzu na firigo, kugeza imashini za karaoke na salon y’imisatsi- byose biza kubiciro. Iyi gereza yuzuyemo ubusitani n’ibishusho, kandi abagororwa bahabwa bwo kwishyiraho ibibongerera ubwiza ndetse na gahunda zo kwidagadura.
Ibyavuzwe haruguru ni ingero esheshatu gusa za gereza, aho abagororwa bagira ibihe byiza. Mubyukuri intego yo gufungwa igomba kuba iyo gusubiza mu buzima busanzwe ntabwo iari uguhana abantu bakoze amakosa gusa.