Muri Gaza, Israel yemeye gutanga agahenge mu gufasha abana gukingirwa imbasa.

Amakuru Mu mahanga. Ubuzima

Muri Gaza, Israel yemeye gutanga agahenga mu ntambara irwanamo na Hamas muri Palestine, kugira ngo abana bo muri Gaza ahari kubera iyo ntambara, bashobore guhabwa urukingo rw’imbasa nk’uko byatangajwe na (WHO) Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.

Gahunda y’ikingira ry’imbasa irareba abana basaga ibihumbi 640 bo mu gace ka Gaza, ikaba izatangira ku Cyumweru tariki 1 Nzeri 2024, nk’uko byemejwe na Rik Peeperkorn uhagarariye WHO muri Palestina. Izo nkingo z’imbasa zizatangwa mu byiciro bitatu bitandukanye, hakazabanza agace ko hagati muri Gaza, mu Majyepfo no mu Majyaruguru ya Gaza.

Bitewe n’agace kazajya kaba kagezweho mu gutanga inkingo, imirwano izajya ihagarikwa mu minsi itatu yikurikiranya guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00), kugeza saa cyenda z’igicamunsi (15h00).

Ako gahenge bemeranijweho bibaye kubera ko nyuma y’iminsi mike abakozi b’Umuryango w’Abibumbye batangaje ko hari umwana w’amezi 10 wagaragawemo n’imbasa, uwo akaba ari uwa mbere ugaragaweho iyo ndwara muri Gaza mu myaka 25 ishize.

Muri utwo duce twose hazatangwa doze z’inkingo z’imbasa zigera kuri Miliyoni 1.26, zitangwa mu kanwa nk’ibitonyanga (NOPV2), izo zikaba zaramaze kugera muri Gaza, na doze ibihumbi 400 zo gushimangira, nazo zitegerejwe kugera muri Gaza VUBA.

BBC yatangaje ko iyo gahunda izakurikiranwa na Minisiteri y’ubuzima ya Palestina, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ndetse n’Ishami rya UN ryita ku mpunzi zo muri Palestina (UNRWA).

Abakozi batandukanye bo mu nzego z’ubuzima bagera ku bihumbi bibiri (2000) ngo ni bo bahawe amahugurwa ku buryo bwo gutanga urukiko rw’imbasa.

WHO kandi yatangaje ko yihaye intego yo gukingira nibura 90% by’abana bari mu kigero cyo gukingirwa muri Gaza hose, intego ikaba ari ukurandura iyo virusi y’imbasa muri Gaza. Virusi y’imbasa, ngo yandura akenshi binyuze mu mwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *