Muri DR Congo abantu 50 basabiwe igihano cy’urupfu bashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abantu 50 muri 51 bashinjwa kugira uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi kw’itariki 19 Gicurasi 2024, basabiwe n’ubushinjacyaha bwa gisirikare igihano cyo kwicwa bitewe n’uburemere bw’ibyaha bakoze.

Lt.Col Radjabu Innocent, uhagarariye Leta ya RD Congo muri urwo rubanza, yasabye abacamanza gukatira igihano cy’urupfu abaregwa bose kubera ibyaha bashinjwa birimo iterabwoba, gutunga intwaro bitemewe n’amategeko, kwica, kugira umugambi wo kwica, gutera inkunga iterabwoba n’ibindi.

Icyo gihano kigahabwa abaregwa 50 muri 51 havuyemo uwitwa Tikimo Alain, kubera ko we byagaragajwe ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ‘troubles psychologiques’ nk’uko byasobanuwe mu nkuru y’ikinyamakuru kitwa Jeune Afrique.

Ubwo hari kw’itariki 19 Gicurasi 2024, nibwo muri RD Congo habaye icyo gitero igisirikare cyise ‘igerageza rya Coup d’Etat’, ubwo abantu benshi bitwaje intwaro binjiraga mu rugo rwa Vital Kamerhe ubu uyoboye inteko ishinga amategeko ya RD Congo, ndetse no ku biro bya Perezida Felix Tshisekedi.

Uwo mugambi wahise uburizwamo n’inzego z’umutekano zahise zita muri yombi bamwe muri abo bagabye icyo gitero, abandi bane bahita bicwa harimo na Malanga Christian (wari ufite imyaka 41), Umunye-Congo wari utuye muri Amerika bikaba bivugwa ko ari we wari uyoboye icyo gitero cyose cyabaye.

Muri abo 51 baregwa kugerageza gukora Coup d’Etat barimo Abanye-Congo, Abanya-Amerika batatu, Umwongereza umwe, Umunya-Canada umwe n’Umubiligi umwe, ariko bose bafite inkomoko muri RD Congo.

Umwe mu baregwa wagarutsweho mu iburanishwa ryo ku wa kabiri tariki 27 Kanama 2024, ni Jean-Jacques Wondo, wari umukozi w’urwego rw’ubutasi rwa RD Congo, ubushinjacyaha buvuga ko ariwe wari inyuma y’icyo gitero kandi ari na we watanze imodoka zitwara abakigabye bose.

Gusa Jacques Wondo ahakana ibyo birego byose, ariko we kimwe n’abandi bareganwa, yasabiwe igihano cyo kwicwa. Mu cyumweru gishize, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya BBC, nibwo abunganira Leta muri urwo rubanza basabye indishyi ya miliyoni 250 z’Amadolari, yo gusana ibyangijwe n’icyo gitero.

Abo mu muryango w’umusivili witwaga Tamba Kevin bivugwa ko yiciwe muri icyo gitero kimusanze mu muhanda, basabye indishyi z’akababaro za miliyoni eshanu z’Amadorari ya Amerika, naho umupfakazi we asaba indishyi za miliyoni 20 z’Amadolari y’Amerika amugenewe n’abana babo barimo n’utaravuka ukiri mu nda kuko nyakwigendera yamusigiye inda.

Uruhande rw’abaregwa rwanze icyo gihano cy’urupfu basabiwe, ruvuga ko kirengereye bikabije. Biteganyijwe ko uruhande rw’abaregwa ruzumvwa mu iburanishwa ryo ku wa gatanu tariki 30 Kanama uyu mwaka.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *