Muri Bugesera FC Inzara iravuza ubuhuha.

Amakuru Imikino

Mw’ikipe ya Bugesera FC, ibarizwa mu karere ka Bugesera, ntabwo ibintu bimeze neza, abakinnyi barataka inzara.

Ibi bitangiye kuvugwa nyuma y’amezi 4 batazi ikitwa umushahara, amakuru atugeraho, avuga ko abakinnyi ba Bugesera FC baheruka umushahara w’ukwezi kwa 10 muri 2023, ariko nabwo bakaba batarahawe amafaranga yose bahembwe igice cy’ukwezi.

Ikindi Kandi ngo ntibazi igihe bazahemberwa kuko n’iyo bagerageje kubaza mu buyobozi nta makuru afatika babaha, uretse kubabwira kwihangana kuko bategereje ko umuterankunga wabo atanga amafaranga.

Bugesera FC, n’ikipe ifashwa n’Akarere ka Bugesera, ikaba iri mu bihe bitoroshye cyane ko iyo ubajije bamwe mu bakinnyi bakubwira ko ibintu birushaho kuba bibi kubera ko batabona n’intsinzi.

Bavuga ko ubundi iyo ikipe idatsinda abakinnyi baba batunzwe n’amafaranga y’uduhimbazamusyi bahabwa ariko kubera ko intsinzi yabuze ubukene bwikubye kenshi.

Bugesera FC yagerageje no kuzamura agahimbazamusyi ngo irebe ko abakinnyi batsinda, aho nko mu mikino 2 iheruka muri shampiyona, ku mukino wa Kiyovu Sports bari bemerewe ibihumbi 60 nibawutsinda ariko barawunganya 2-2.

No ku mukino wo kuwa Gatandatu hashize, ubwo bakinaga na Sunrise FC bari bashyiriweho ibihumbi 40, ariko na wo bawutsindwa 2-0.

Kuva mu kwezi kwa 10 muri 2023, ari na bwo abakinnyi b’iyi kipe baheruka guhembwa igihe cy’umushahara, bamaze gukina imikino 14 ya shampiyona bakaba baratsinzemo 2 gusa, uwa Police FC na Etoile del’Est.

Ubwo bivuze ko ari yo mafaranga y’agahimbazamusyi baheruka.

Kugeza ku munsi wa 19 wa shampiyona, Bugesera FC, iri ku mwanya 15 n’amanota 17 mu makipe 16, ikurikirwa na Etoile del’Est ya nyuma ifite 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *