Mu ndirimbo ye nshya, Meddy yavuye ku bwiza bw’Imana ndetse n’ibitangaza yamukoreye.

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Umuhanzi Meddy yatakambiye Imana ye mu ndirimbo ye nshya yise “Niyo Ndirimbo” afatanije na Adrien Misigaro, Indirimbo yavuzemo ubwiza butangaje bw’Imana ndetse ko yabonye ibitangaza byayo.

Meddy wakiriye agakiza mu minsi yashiza akava mu muziki usanzwe uzwi nka “Circular Music” akajya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yari amaze iminsi adakora indirimbo cyangwa se igitaramo dore ko yaherukaga gusohora indirimbo yitwa “Grateful” mukwa mbere kw’umwaka ushize.

Ni indirimbo ituje cyane ugereranije n’izindi yakoraga dore ko itangirana Guitar ituje cyane, Mu magambo ya Meddy muri iyi ndirimbo Agira Ati “Uko urushaho kunyigisha, Niko nanjye ngenda nkubahisha. Nasanze hari icyo banga, cyo kugendera mu nzira zawe, Nkoresha ibyo ushaka gusa impa amahoro n’umunezero, Kuko sinabasha kubaho ntakureba…n’ayandi menshi arimo guhamya uburyo Imana yahinduye ubuzima bw’uyu muhanzi.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo nshya yakozwe na Yannick mu buryo bw’Amajwi na Cedric mu buryo bw’Amashusho igira iti “Uko wansanze, uko niko wankunze ubu ndumva nisanze, Uri mwiza cyane we. Amaso yanjye yabonye ubwiza bwawe, Niyo ndirimbo yanjye uri mwiza Yesu we”.

Meddy kandi ubwo yakoraga umuziki usanzwe utari uwo guhimbaza Imana yamamaye cyane mu ndirimbo nka  “Inkoramutima, Mubwire, Akaramata, Ese Urambona, Slowly” ndetse n’izindi nyinshi cyane zatumye izina rye rizamuka cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *