Mu mboni : Saleh al-Arouri wishwe yari muntu ki? Ese ni iki gikomeye, kitezwe gukurikiraho nyuma y’urupfu rwe.

Amakuru Mu mahanga. Politiki Umutekano

Saleh al-Arouri wahitankwe n’ingabo za Islael, yari umwe mu bantu bakomeye cyane mu nzego n’ubuyobozi bwa Hamas, umuntu ukomeye kandi mu nzego za politiki ndetse n’ingabo muri rusange.

Uyu mugabo w’imyaka 57 yari umuyobozi wungirije w’ibiro bya politiki bya Hamas, kandi yafashaga byinshi mu gushing abandi barwanyi bashya muri uwo umutwe w’ingabo nka Brigade ya Izzedine al-Qassam. yakomeje kwishora mu bikorwa bya gisirikare by’uwo mutwe, Saleh al-Arouri yinjiye muri Hamas muri 1987, anafasha cyane mu gushinga umutwe w’ingabo muri banki y’Iburengerazuba,

Yari kandi umwe mu bayobozi ba Hamas bahujwe cyane na Irani ndetse na Hezbollah ishyigikiwe na Irani muri Libani. Uyu muyobozi wishwe yari umuntu ukomeye muri Brigade ya Qassam, Akaba n’umufasha wa hafi wa Ismail Haniyeh, umuyobozi wa Hamas, Muri rusange yabaga muri Libani akora nk’umuhuza w’ibikorwa  hagati y’umutrwe ndetse na Hezbollah.

Iyi ikaba ari imitwe isanzwe izwiho gukorana byahafi na cyane cyane iyo iri guhuriza hamwe mu guhangana na Islael igihe yayicanyeho umuriro, Yari amaze igihe muri gereza zo muri Isiraheli Amaze kurekurwa yabaye umushyitsi mu masezerano yo kurekura imfungwa zirenga 1.000 z’Abanyapalestine ndetse yanagize uruhare rukomeye kugirango umusirikare wa Isiraheli Gilad Shalit arekurwe muri 2011.

Kuwa 27 Ukwakira uyu mwaka, ingabo za Isiraheli zasenye inzu ye yabaga mu burengerazuba bw’Umujyi wa Arura, hafi ya Ramallah. Arouri yari atuye muri Libani igihe yapfaga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *