Mu Mboni : M23 yatangiye gukubita ahababaza no gusatira cyane intege nke z’uwo bahanganye.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Abakurikiranira hafi ibya Politiki ndetse n’imirwano yo muri Congo bemeza ko M23 isa naho yatangiye guca intege ndetse no gutsinda urugamba, Nyuma yo kwigarurira tumwe mu duce tuzwi cyane ndetse n’ibirindiro.

Ni nyuma yaho amakuru amenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Gashyantare 3034, ko M23 yamaze gufata bugwate Nturo 1, Nturo 2 ndetse n’ibirindiro byamamaye by’ingenzi bakunda kwita Kwa Madimba, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ihuriro ry’ingabo bafatanyije.

Aba barwanyi bakomeje gutera ibice bya Mushaki no mu nkengero zaho mu bitero bya bombe bishyira mu kaga ubuzima bw’abasivili b’inzirakerengane muri ibyo bice nk’uko bitangazwa na M23, Mu gihe bivugwa ko mu gace ka Mugunga hongeye kugwa igisasu cya karundura.

Abinyujije ku rubuuga rwa X yahoze ari Twitter Perezida wa M23 BISIMWA Bertand yatanze ubutumwa agaruka kuri ibyo bitero bugira buti  “Ingabo za ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise) zitaye ku mwanzi, zikamutesha kandi zimwambura ibirindiro byinshi yakoreshaga mu kugaba ibitero byica”.

BISIMWA yakomeje agira Ati “Muri urwo rwego, ingabo zacu zafashe ibirindiro byose by’umwanzi bya Nturo1, Nturo2 n’ibirindiro byamamaye by’ingenzi bakunda kwita Kwa Madimba, hejuru y’agace ka Sake”.  Yongeyeho ko ubu ingabo z’umwanzi (FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo) zidashobora kongera guteza ikibazo ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane zikoresheje ibyo birindiro mbere yo kongeraho ko M23 izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage b’abasivile n’ibyabo.

Tubabwire kandi ko amakuru aturuka muri Goma avuga ko mu gace ka Mugunga, kamwe mu duce two mu nkengero z’Umujyi mu burasirazuba bwa Goma hongeye kugwa bombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’indi yahaguye mu cyumweru gishize, kubw’amahirwe nta muntu yahitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *