Mu mboni : Ese koko intambara ya Ukraine n’UBurusiya yaba izakomeza kujya mbere muri 2024.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Urujijo rukomeje kuba rwinshi niba intambara hagati ya Ukraine ndetse n’Uburusiya mu gihe Isi yose irangariye mu birori n’ibyishimo byo kwinjira mu mwaka mushya wa 2024 hasozwa uwa 2023 wabayemo byinshi bitandukanye ibyiza n’ibibi.

Amakimbirane n’intambara muri Ukraine biri hafi kwinjira mu mwaka wa gatatu, mu mezi yose ashize y’umwaka wa 2023 kongeraho uwawubanjirije imirwano ntiyigeze ihosha hagati y’ibi bihugu byombi kugeza ubwo benshi impungenge ari zose ko iyi ntambara irashobora kwinjira muri 2024 igikomeje.

Perezida Volodomyr Zelensky yemeye ko we n’ingabo ze batitwaye neza mu ntambara bahanganyemo n’U Burusiya, Kuko Uburusiya bugifite hafi 18% bya Ukraine, Perezida Zelensky avuga ko yabajije abasesenguzi batatu b’ingabo ze uko batekereza ibintu barimo by’intambara mu mezi 12 ari imbere.

Intambara Izakomeza ariko igihe cyo kurangira ntikizwi :

Barbara Zanchetta, Ishami ry’ubushakashatsi ku ntambara, King’s College London, rivuga ko ngo amahirwe yo guhagarika intambara yo muri Ukraine agifitemo umwijima Ugereranije n’igihe cy’umwaka ushize, kuko ngo Vladimir Putin akomeye muri politiki kuruta igisirikare icyo aricyo cyose.

Ibibera ku rugamba bikomeje kutamenyekana, Vuba aha, ibitero by’itumba bya Ukraine bisa nkaho byahagaze, Ariko ku ruhande rw’UBurusiya nubundi nta guhagarika kwigeze kubaho ahubwo bwakomeje kwataka cyane kurenza ikindi gihe cyose, ibizavamo bizaterwa n’ibyemezo bya politiki byafatiwe  i Washington ndetse na Bruxelles kuri y’ibi bihugu byombi bishyamiranye.

Ubumwe bwaharaniwe muri 2022 n’ibindi bihugu birimo na Leta zunze Ubumwe za Amerika, Muri gahunda y’ingabo za Amerika, Ibyo Perezida Biden yise “Politiki nto” i Washington, Sibwo bwakomeje muri 2023, mu gihe kandi Ejo hazaza h’ubukungu bw’ibihugu by’Uburayi bisa nkaho bishingira n’imyifatire idahwitse ya Hongiriya.

Kwanga n’ubuhakanyi buvanze no kwirengagiza ibijyanye n’ikiremwamuntu kiri kwicirwa muri izi ntambara nibyo byaranze Putin mu ijambo mbwirwaruhame yakoreye mu murwa mukuru w’iburengerazuba ashize amanga, Akanashimangira ko Uburusiya buri muri izo ntambara mu gihe kirekire. None, Uburengerazuba buzagira imbaraga zo gukomeza kumurwanya nibyo akora byose? Icyemezo cy’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi cyo gufungura ibiganiro by’abanyamuryango na Ukraine na Moldaviya.

Nubwo bisobanurwa mu buryo butaziguye ariko gukomeza gushyigikira Kyiv, Ni ukubera ko ejo hazaza h’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi hari muri Ukraine ariko nabo barabizi ko bidashoboka ko Ukraine yakwitambika intsinzi y’Uburusiya kubyo burwanira byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *