Mu mbamutima n’agahinda ku muryango n’inshuti, Pastor Ezra Mpyisi yashyinguwe. {Amafoto}

Amakuru Iyobokamana Ubuzima

Mu muhango witabiriwe n’abantu benshi mu ngeri zitandukanye barimo na Bernard Makuza, Pasiteri Antoine Rutayisire, Bishop John Rucyahana, Charles Murigande, Rutangarwamaboko, Abayobozi bo mu Itorero ry’Abadiventisite n’abandi benshi Pastoe Ezra Mpyisi yashyinguwe.

Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, Nibwo habaye umuhango wo gusezera kuri Pasiteri Ezra Mpyisi uheruka kwitaba Imana ndetse no kumushyingura, Mu muhango waranzwe n’amagambo yo gukomezanya cyane ko benshi imitima yari inegekaye cyane ndetse bagaragaza agahinda gakomeye yaba abakuru n’abato gusa habayeho kwibutsa abitabiriye uwo muhango ko bakwiye kwita ku iherezo ry’imibereho yo mu Isi.

Nyuma yo guherekeza Pastor Ezra Mpyisi, Umuryango we watangije umushinga wo kuzatanga Bibiliya wiswe “Pastor Mpyisi Bible Foundation” uzafasha muri gahunda yari yaratangije mbere y’uko apfa babanye na Pasiteri Mpyisi.

Mu bundi butumwa bwatanzwe muri uyu muhango wo guherekeza mu cyubahiro Pastor Ezra Mpyisi, abaje kumuherekeza basabwe guharanira ko buri wese akwiye gukora ibishoboka byose akazasiga amateka meza kugira ngo na nyuma y’urupfu ibikorwa bye bizahore bizirikanwa.

Byumwihariko umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati, Dr Blasious Ruguri yasabye abitabiriye uwo muhango guharanira kuzagira iherezo ryiza nk’uko byagenze kuri Pasiteri Ezra Mpyisi.

Ati “Nubwo duteraniye aha ntabwo twagarura uwapfuye, ahubwo icyo twakora ni ukureba niba ubuzima bwacu tubukoresha uko bikwiye. Dukwiye guharanira kuzagira iherezo ryiza nkuko Pasiteri Ezra Mpyisi yabiharaniye agakoresha ubuzima bwe mu gukorera Imana kandi neza.”

Uwabaye Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, we yari amaze icyumweru cyose adasiba mu bitaramo byo gusezera kuri Pasiteri Mpyisi, wari umaze imyaka 50 bamenyanye. Makuza yatanze ikiganiro ku muyoboro wa YouTube avuga ko imyaka 102 y’ubuzima bwa Pasiteri Mpyisi, igirwa n’abantu bake cyane ku Isi, ariko igitangaje ngo ni uburyo agiye ibitekerezo bye bitari byasaza kandi bifitiye benshi akamaro.

Makuza ashima ko Ezra Mpyisi yavugaga ukuri kutaryohera abantu, ariko kubasha kububaka, kandi akagira Bibiliya nk’ikimuranga, Bernard Makuza agira Ati “Njyewe iyo uvuze Pasiteri numvaga Mpyisi, nubwo ndi umunyagatolika ntari Umudivantisiti w’umunsi wa Karindwi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *