Mu ntambara Ukraine ihanganye mo n’uburusiya yatangiye kurasa ibisasu karundura birasa mu ntera ya kure. Birakekwa ko ibi bisasu byaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko bikaza mu ibanga rikomeye.
Ibi bisasu Ukraine yabirashe bwa mbere muri icyi cyumweru mu gace ka Crimea kigaruriwe n’uburusiya. Hari intwaro zifite agaciro ka Miliyoni 300 z’amadorali ya Amerika mu kwezi kwa Werurwe Perezida Biden yari yemeje ko zigomba kuva muri Amerika zigahabwa Ukraine, izi zishobora kuba ari zo zamaze kugera ku rugamba.
Perezida Biden kandi yamaze gusinya indi nkunga ingana miliyari 61 z’amadorali ya Amerika ku gisirikare cya Ukraine. Izi nazo zigomba kugurwa mo intwaro zigezwe ho, Bikavugwa ko zizanagurwa mo ubwirinzi bw’ikirere cya Ukraine.
Ni ubwa mbere Leta zunze ubumwe za Amerika zihaye Ukraine ibi bisasu bifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende kuko ubusanzwe Ukraine yahabwaga ibisasu byo kurasa mu ntera ngufi. Ibi bishobora gutuma urugamba ruhindura isura.
Kugeza ubu ntacyo uburusiya bwari bwatangaza ku ikoreshwa ry’ibi bisasu naUkaine. Abasesenguzi b’iyi ntambara baremeza ko ukwiyubaka kwa Ukraine gushobora gutuma iyi ntambara igera ku rwego rw’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi zifitwe n’uburusiya.