Mu gitaramo cyanitabiriwe na The Ben, Islael Mbonyi yongeye kunyeganyeza inkuta za BK Arena. {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Islael MBONYI yongeye gukora amateka amenyereweho gukora mu minsi mikuru mu bitaramo asanzwe akora, Ijoro ryahise yataramiye abasaga ibihumbi 10 muri BK Arena mu gitaramo cyagarayemo umuhanzi ukunzwe cyane The Ben.

Kuri icyi cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2023, umunsi usanzwe wizihizwa nka Noheri {Ivuka rya Yesu} muri BK Arena habereye igitaramo cyo guhimbaza no kuramya Imana cyiswe “ICYAMBU Edition 2” kuko ari ibitaramo uyu muhanzi asanzwe akora buri Noheri.

Kuri ino nshuro byabaye akarusho cyane kuko habayeho ubwitabire busumbye ubuherutse cyane ko n’amatike yo muri iki gitaramo yashize ku isoko hakibura iminsi ibiri kugirango iki gitaramo kibe byagaragaje ko habayeho ubwitabire cyane.

Mbonyi yongeye guca agahigo ko kuzuza inyubako ya BK Arena nkuko asanzwe abikora, Aho abitabiriye igitaramo cye cyo kuri iki cyumweru bari biganjemo ingeri zose yaba urubyiruko ndetse n’abakuze. Ni igitaramo kandi cyagiye kigaragaramo cyane kuzura umwuka wera ku bantu bagiye batandukanye bitewe n’indirimbo z’uyu muhanzi.

Israel Mbonyi yaraye ataramiye ibihumbi by’abakunzi be mu gitaramo cyanitabiriwe n’amwe mu mazina akomeye hano mu Rwanda mu ruhando rw’imyidagaduro  barimo The Ben uherutse gukora ubukwe, Ommy Dimpoz, Jimmy Muyumbu, Alex Muyoboke, Uncle Austin, Dusenge Clenia, DJ Ira, Arstide Gahunzire, Marina na Umukundwa Clemence [Miss Cadette] n’abandi benshi.

Akurikiye uwitwa Yvan Ngenzi, Israel Mbonyi yaje ku rubyiniro yinjiriye mu murishyo w’indirimbo ya Noheli ahita asubyamo iyitwa ‘Nk’Umusirikare’ maze ibintu bihindura isura abantu bose batangira kuramya no guhimbaza ingoma y’Imana. Uyu muhanzi yakomeje aririmbana ijambo kurindi n’abakunzi be “Yaratwimanye” imaze umwaka urenga ikubiyemo amagambo meza ageze kuyitwa ‘Ndashima’ abantu barushaho kunyurwa.

Islael Mbonyi yageze ku ndirimbo yise “Baho” yabanje kuyivugaho cyane avuga no ku mateka afitanye nayo kuko ishingiye ku nkuru mpamo y’inshuti ye yari irwaye baramwandikiye ko atazakira ariko ubu akaba yarakize, Uyu muhanzi kandi yaje no kugera mu mwanya w’indirimbo ze zikunzwe zo mu rurimi rw’igiswahili amaze iminsi ashyira hanze mazwe abari bateraniye muri BK Arena nabo bamufasha kuziririmba, Israel Mbonyi yashimangiye ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariwo yaremewe gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *