Menya impamvu ukwiye kujya ukora Sport ngororamubiri niba utajyaga uzikora.

Imikino Ubuzima

Abantu benshi bamaze gusobanukirwa neza akamaro ka siporo, ariko abayikora ntago baraba benshi ugereranije n’abazi umumaro wayo, gusa ibyiza byo gukora siporo si ukurengera umubiri gusa, ahubwo ifasha n’ubwonko gutekereza neza kandi bituma uniyumvamo bagenzi bawe mukabana neza.

Sport imaze kugera ku rwego rutangaje, dore ko hari n’umubare w’abantu benshi batunze na Sport, babafite impano zikomeye mu mikino nk’umupira w’amaguru, kw’irukanka ndetse n’indi mikino itandukanye. Niba nawe wiyumvamo izo mpano ntuzibuze amahirwe yo kuba wabikora kandi bikanagutunga.

Gukora siporo n’ingirakamaro mu kugira impagarike mu mubiri no mu mikorere y’ubwonko bigatuma ugira imitekerereze myiza ndetse n’imibanire myiza n’abandi.

Uyu munsi nk’ikinyamakuru Umurava.com tugiye kubagezaho umumaro wo gukora siporo.

Sport igabanya ibinure mu mubiri

Sport irinda umubyibuho ukabije

Sport irinda indwara z’umutima

Sport irinda indwara z’imitsi

Sport itera ubudahangarwa umubiri wacu.

Sport ikomeza amagufa

Sport ituma urwungano rw’ubuhumekero (respiratory system) rukora neza

Sport ituma urwungano ngogozi (digestive system) rukora neza maze intungamubiri zigakwirakwira neza.

Sport ikomeza inyama zose z’umubiri

Sport itera gusinzira neza

Sport ituma ubwonko bukora neza

Sport ituma umuntu agira mu maso hakeye

Sport yongera imbaraga z’umubiri.

Sport igabanya ubushake bwo gukoresha ibiyobyabwenge nk’itabi n’inzoga.

Biba byiza cyane iyo ukora sport unarya amafunguro yuzuye byumwihariko arimo isukari yitwa glucose, bikaba akarusho iyo ari umwimerere nkiyo mumbuto nk’amacunga, imineke, pome n’izindi.

Biba byiza iyo uhisemo sport wumva ikunogeye, ukunda maze ugafata amafunguro ahagije atanga imbaraga mu mubiri wawe, kandi akaba akwiranye n’imbaraga uba watakaje muri iyo myitozo ngororamubiri.

Ibi tubagejejeho n’ibyo twabasomye mu gitabo kitwa Health sports perfomance and nutrition cyanditswe na Frederick C. Hatfieldna Martin Zucker Weider.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *