Menya impamvu rutahizamu  Obediah Mikel Freeman yamaze gusesa amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports.

Amakuru Imikino

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumvikana na rutahizamu ukomoka muri Liberia, Obediah Mikel Freeman kuba basesa amasezerano bari bafitanye.

Uyu rutahizamu yageze muri Kiyovu Sports mu klwezi kwa karindwi umwaka wa 2023, akihagera yasinye muri iyi kipe amasezerano y’imyaka 3.

Gusa uyu mukinnyi yaje kubura umwanya wo gukina kuko iyi kipe yasanze atari ku rwego yifuza maze isa n’imushyira ku ruhande. Mu Gushyingo 2023, yari yandikiye Kiyovu Sports ayishyuza miliyoni zisaga 25.

Muri ayo mafaranga harimo miliyoni 5, yagombaga guhita ahabwa agisinya amasezerano, hakabamo miliyoni 18, yagombaga guhabwa shampiyona igitangira ndetse n’amafaranga y’umushahara wa buri kwezi bari bumvikanye.

Gakunzi Blaise, umuvugizi wa Kiyovu Sports yavuze ko Freeman ibye bisa n’ibyakemutse kuko bamaze kumvikana gusesa amasezerano yose bari bafitanye nuyu mukkinnyi.

Gakunzi Blaise ati “Twamaze kumvikana gusesa amasezerano, yarabyifuzaga natwe tubyifuza, hasigaye ko tumwishyura ibyo twemeranyijwe.”

Gakunzi Blaise kandi yavuze ko bemeranyijwe ko bamwishyura amezi abiri y’umushahara, yahembwaga ibihumbi 600 Frws ubwo ni ukuvuga miliyoni 1.2 Frw ndetse akanahabwa itike y’indege, ubundi akisubirira iwabo muri Liberia.

Kuri ubu rutahizamu Freeman yamaze kumvikana na Kiyovu Sports gusesa amasezerano yose bari bafitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *