Menya impamvu Fitina Omborenga yambuwe inshingano zo kuba kapiteni wa APR FC.

Amakuru Imikino

Uwari Kapiteni w’Ikipe y’ingabo z’Igihugu APR FC, Omborenga Fitina yamaze kwamburwa burundu inshingano zo kuba kapiteni wiyi kipe.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, mbere gato y’uko APR FC yerekeza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye mu ntara ya Zanzibar ni bwo byamenyekanye ko kapiteni wa yo Fitina Omborenga yahawe ibihano.

Amakuru atugeraho avuga ko icyatumye ibyo biba, ari uko yatinze gusubukura imyitozo yanasabwa ibisobanuro akanga kubitanga.

Ubuyobozi bwa APR FC bwahise bumuhanisha kutamutwara muri Mapinduzi Cup, ndetse yamburwa n’inshingano zo kuba umuyobozi wa bagenzi be (Kapiteni), aho bagiye Zanzibar kapiteni ari Niyomugabo Claude.

Ibyo byose byari mu magambo gusa kuko ntaho ubuyobozi bwa APR FC bwigze bubitangaza na hamwe. Gusa ibi bisa n’aho ari ukuri ko Omborenga yamaze kwamburwa izi nshingano kuko ku mukino wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo AS Kigali ku wa Gatatu, kapiteni yari Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman.

Ni mu gihe na Fitina Omborenga yari yabanje mu kibuga. Amakuru akavuga ko kapiteni ari Niyomugabo Claude wari wabanje ku ntebe y’abasimbura.

Ubwo umutoza wa APR FC yabazwaga iki kibazo niba Fitina Omborenga yaramaze kwamburwa izo nshingano, yavuze ko ubuyobozi ari bwo bwasubiza icyo kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *