Menya ahantu 5 hateye ubwoba cyane kurusha ahandi ku Isi.

Amakuru Ubuzima

Abatuye Isi hafi ya twese dukunze gutembera mu bice bitandukanye, muri uko gukunda gutembera cyane biri mu bituma habaho ubuvumbizi butandukanye, kuko iyo wabashije gutembera ukabona ahantu runaka cyangwa ikintu runaka, ubwira abandi ibyiza byacyo cyangwa ibibi byacyo bitewe nibyo wiboneye n’amaso yawe.

Muri uko gutembere hari bamwe bishimira ibyo babona, hari n’abandi bagera ahantu hakabatera ubwoba, ugasanga ni hamwe umuntu atifuza gusubira cyangwa akambaza Imana ngo ahave amahoro ntakibazo ahagiriye.

Kubwizo mpamvu zose, uyu munsi nk’ikinyamakuru Umurava.com tugiye kubagezaho ahantu hatanu hateye ubwoba cyane kurusha ahandi kw’Isi.

Ku mwanya wa 1: Turahasanga Ishyamba rya ‘Amazon’, Amazon ni ishyamba rinini cyane riherereye muri America y’amajyepfo mu gihugu cya Brazil, Ririmo ibintu byinshi bitangaje kandi biteye ubwoba, aha twavugamo nk’ ibiti bigenda, amazi ashyushye, ibikeri bibonerana n’ibindi byinshi bitangaje.

Abashakashatsi bemeje ko uramutse ugize ibyago ugatabwa muri rino shyamba ngo ntuzirirwe wigora ushakisha aho usohokera ngo urisohokemo, ahubwo byaba byiza ushyize imbaraga zose mu gusenga kugira ngo Imana ikwakire mu bayo, kuko ubunini bwiri shyamba rya Amazon ni inshuro 17 ugereranije n’igihugu cy’Ubwongereza ugateranyaho n’ibirwa bya Ireland.

Ubunini bwaryo butuma rino shyamba rikora ku bihugu 9 by’umugabane wa America y’amajyepfo harimo; Brazil, Peru, Colombia, Ecuador, Bolivia, Venezuela, Guyana, Suriname na Rench Guyana. Gusa igice kinini cy’iri shyamba giherereye mu gihugu cya Brazil.

Ni shyamba ryuzuye ibiti by’inzitane byugarijwe n’umwijima kuburyo hagati mw’ishyamba hahora ari nijoro. Abashakashatsi bemeje ko 1% by’urumuri rw’izuba arirwo rubasha gucengera mubiti bya Amazon, iyo imvura iguye muri rino shyamba bifata iminota isaga 15 kugirango ibitonyanga bitangire gucengera bigere ku butaka.

Ku mwanya wa 2: Turahasanga ikirwa cya Dolls cyo muri Mexique, iki kirwa cya Dolls cyashyizwe mu Murage w’Isi w’Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Dolls, izwi nk’Ikirwa cy’ibipupe giherereye mu Gace ka Xochimilco, kizwi cyane kubera ibipupe birenga amagana bihamanitse.

Ibi bipupe bimanikwa ku biti kandi bikwirakwizwa mu byatsi byo muri ako gace. Nubwo bisa n’ibidashoboka, binateye ubwoba, bifite icyo bisobanuye kuko aka gace kahoze gatuwe, habaga umugabo wapfuye witwa Julian Santa Barrera.

Nyuma yo kubona umubiri w’umukobwa wapfuye mu muyoboro uri hafi, Barrera yakusanyije ibipupe mu byiringiro byo kwirinda imyuka mibi kuko atasobanukiwe iby’imvano yuwo mubiri, Ubu abantu baratinyuka bakajya gusura ako gace baciye iy’amazi bakajya kuri icyo kirwa bakirebera amateka yaho.

Ku mwanya wa 3: Turahasanga umujyi wa Centralia wo muri Pennsylvania, Kuva mu mpera z’umwaka w’ 1800 kugeza mu myaka ya 1960, Centralia ni umujyi utuje muri Pennsylvania, wari ufite ibirombe byawo.

Mu gihe ikirombe kimwe cyafashwe n’umuriro mu 1962, watangiye gukwirakwira munsi binyuze mu miyoboro yari ihari, Nubwo abaturage bari bazi uko ibintu bimeze ntibigeze bahangayikishwa kugeza hagaragaye ibintu bibiri bitangaje.

Nyiri sitasiyo yari iri hafi avuga ko haje ubushyuhe budasanzwe mu bigega bye bya petrole byo munsi y’ubutaka mu 1979, ndetse n’umuhungu ukiri muto warigise ahareshya na metero 45 mu 1981.

Kuva ibyo byaba, abari batuye muri uwo mujyi baragabanutse cyane. Kugeza aho mu 2014 hasigaye abaturage barindwi gusa. Ubu umujyi ugaragara nk’uw’abazimu wuzuyemo amatongo menshi cyane n’ibisate mu mihanda, Kugeza n’ubu haracyazamuka imyotsi ndetse abahanga mu bya siyansi bavuga ko bizaguma gutyo mu gihe cy’imyaka 250.

Ku mwanya wa 4: Turahasanga umuryango ujya i Kuzimu witwa ‘Door to hell’ wo muri Turkmenistan. Aya marembo aherereye hagati mu butayu bwa Karakum muri Turkmenistan, Yiswe ‘Door to hell’, bishatse kuvuga ‘umuryango w’i Kuzimu’.

Ni izina abaturage bahaye ahantu hafite uburebure bwa metero zirenga 70 hatajya hazima. Igihe abahanga b’Abasoviyeti batangiraga gucukura peteroli mu 1971, bakubise ku kigega cya Gas methane maze ahacukurwaga harasenyuka bituma umwobo munini waho urekura umwuka mubi mu kirere.

Abahanga mu bya siyansi bahisemo gucanira uwo mwobo kugira ngo batwike iyo gas, ariko ihita itangira kwaka kugeza magingo aya ntirazima hahora haka.

Ku mwanya wa 5: Turahasanga ishyamba rya Akigahara ryo muri Japan.Iri shyamba riri mu Ntara ya Yamanashi mu Buyapani, riri ahantu hasa n’ahatuje hepfo y’umusozi wa Fuji, rifite amateka atangaje cyane, Hazwi ku izina ry’Ishyamba ryo Kwiyahura, ni ahantu ha kabiri kw’si hazwiho gukorerwa ibikorwa byo kwiyahura nyuma ya Golden Gate Bridge, Mu mwaka w’2010, abantu 247 bagerageje kuhiyahurira ariko 54 muri bo ni bo bonyine bapfuye, abandi ntibapfa.

Ibikorwa biriberamo hari ababihuza n’imyuka bivugwa ko ari iy’Abayapani, iba muri iryo shyamba, Ba mukerarugendo benshi bahatemberera bagenda bashyira akamenyetso ku nzira y’aho banyuze cyangwa umugozi kugira ngo byorohe kubona uko basubira inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *