Marina yigaramye iby’Urukundo ruvugwa hagati ye na Yvan Muziki.

Amakuru Imyidagaduro Urukundo

Umuhanzikazi Marina Deborah, ygahakanye amakuru y’urukundo ruvugwa hagati ye n’umuhanzi mugenzi we witwa Yvan Muziki ndetse atangaza ko nta mukunzi kugeza ubu afite.

Kuri uyu gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, Nibwo uyu muhanzikazi yatangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, ndetse ashimangira ko abagiye bavuga ko gukundana na Yvan Muziki byatumaga adakora cyane atari ko bimeze, Marina uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ndokose’ yakoranye na Ykee Benda, yavuze ko Yvan Muziki ari inshuti ye bisanzwe ndetse ko inshuti igukunda idashobora gutuma ibyo ukora byangirika, ahubwo ko iyo bipfuye bagakwiye kubishinja nyir’ubwite.

Umuvuduko muke yari ariho ni ho bamwe bahereye bavuga ko umubano we na Yvan Muziki ari kimwe mu bintu byaba byaramusubije inyuma, Yagize Ati “Oya ntabwo ari we wandindije , ndabyumva abantu benshi babivuga. Ariya ni amagambo y’abantu ariko nkanjye nyiri ubwite icyo nababwira, uriya musore ni inshuti yanjye ntabwo ntekereza ko umuntu yaba ari inshuti yawe agukunda ngo yifuze ko ibintu byawe byapfa, siko byagenze.”

“Sinzi ahantu byavuye, Ntekereza ko byavuye ku kuba abantu barabonaga ntakora cyane, bagahora bavuga ngo turakundana kuko batubonana kenshi. Ntabwo dukundana.”  Marina avuga ko abavuga ibi ari ukwambika icyasha umuhanzi mugenzi we bamushinja ibinyoma kandi ari umwe mu nshuti ze zamubaye hafi cyane mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Yaramfashije ni umwe mu nshuti zanjye zamfashije cyane muri buri kimwe cyose ashoboye, niko kuri, Ahubwo birababaje kubona hari abavuga ngo Yvan Muziki hari ibyo yambujije, Ntabwo yatuma mbura umwanya w’umuziki, ni ukumwambika icyasha kandi nanjye batansize.”

Marina winjiye mu muziki mu 2017 abifashijwemo na Uncle Austin, yaje kwinjira muri The Mane Music mu 2018, ari naho yarushijeho kwigaragariza, gusa baza gutandukana, Imikoranire ya Marina na Muyoboke Alex yahise ivamo n’umushinga w’indirimbo nshya yahuriyemo na Ykee Benda wo muri Uganda.

Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ayoo Rash na Artin, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Aaronaire Pictures.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *