Umuhanzikazi Mariah Careh ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko mu cyumweru gishize yabuze umubyeyi we Patricia Carey na mukuru we witwa Alison Carey bapfiriye umunsi umwe.
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 27 kanama 2024, nibwo uyu muhanzikazi abinyujije mu butumwa yashyize hanze, yatangaje iyi nkuru y’akababaro yo kubura umubyeyi we n’umuvandimwe we bapfuye ku munsi umwe.
Mu butumwa bwe yagize ati “Umutima wanjye urashengutse kuko napfushije mama mu mpera z’icyumweru. Byongeyeho, ibintu bibabaje kurushaho, umuvandimwe wanjye na we yabuze ubuzima kuri uwo munsi”.
Mariah Carey yavuze ko mbere y’uko mama we yitaba Imana bari bamaranye icyumweru ndetse asaba ko abantu kubaha ubuzima bwe bwite ahubwo bakifatanya nawe mu bihe ari kunyuramo bikomeye cyane.
Uyu mugore w’imyaka 55 yasabye abantu kubaha ubuzima bwe bwite, nyuma y’uko hari abahise batangira kugaruka ku mibanire ye n’abo mu muryango we cyane cyane nyina na mukuru we Alison Carey w’imyaka 63, dore ko mu gitabo yanditse yavuzemo ko yari yarashyizwe ku ruhande n’uyu mukuru we ndetse na musaza we Morgan Carey.
Muri icyo gitabo yashyize hanze mu mwaka wa 2020, yacyise ‘The Meaning of Mariah Carey’, uyu muhanzikazi yagarutse no ku mibanire igoye yagiranye na nyina. Carey yavuze ko ishyari rishingiye ku mwuga we ryangije umubano wabo, cyane cyane ko ryaturutse ku muntu wa hafi. Yagaragaje ko we na nyina habaye ihangana rikomeye cyane.
Muri icyo gitabo ariko hejuru y’uwo mubano utari mwiza, Mariah Carey yashimye nyina avuga ko yizera ko hari ibyo yakoze uko ashoboye ndetse ko azahora amukunda cyane.
Patricia Carey w’imyaka 87, nyina wa Mariah Carey nawe yahoze ari umuririmbyi n’umutoza w’ijwi akaba afite inkomoko muri Irlande na Amerika. Se wa Mariah Carey, Alfred Roy Carey, yapfuye muri 2002 azize kanseri ku myaka 72.
Alfred kandi yatandukanye na Patricia Carey ubwo Mariah Carey yari afite imyaka 3, Kugeza ubu ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika bitangaza ko nta makuru arambuye ku cyateye izo mpfu zaba bombi.