M23 yagabweho igitero n’ingabo za DR Congo zifatanije n’iza SADC.

Amakuru Mu mahanga. Umutekano

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23, yatangaje ko ku cyumweru no mu gitondo kuri uyu wa mbere, ihuriro ry’ingabo za leta ya DR Congo n’imitwe ifatanya nazo hamwe n’ingabo za SADC bagabye ibitero bya drone kuri M23.

Ibi bitero M23, ivuga ko byabereye mu duce twa Mweso, Mpati na Karuba muri Masisi na Kibumba muri Rutshuru.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka anyuze kurukuta rwa rwa X yagize ati “M23 irakomeza kurinda abaturage no kurwana n’ingabo zishyize hamwe. Kandi turakomeza kwigengesera kubera umuryango mpuzamahanga ukomeza kurebera ubwicanyi bwashyira abaturage mukaga, bukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Ejo ku cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa y’amajyepfo (SADC) yatangaje ko umunyamabanga wawo Elias Magosi yasuye ingabo zawo zoherejwe mu mirwano muri Repubulica Iharanira Demukarasi ya Congo.

Umutwe wa SADC ivuga ko Magosi, ukomoka muri Botswana yari yaje kwishimira no kugenzura uko ibikorwa byifashe.

Umutwe wa SADC kugeza ubu ugizwe n’ingabo zavuye muri Africa y’Epfo, Tanzania na Malawi, waje gufasha ingabo za Congo mu mirwano yo kurandura umutwe wa M23.

Inzobere za ONU zo zivuga ko ingabo za DR Congo zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, iya Mai-Mai itandukanye yahujwe ikitwa Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *