Kwibuka30 : Ubuhamya buteye agahinda bwa Kayitesi Annick Jozan wiciwe umubyeyi agategekwa gukoropa amaraso ye.

Amakuru Amateka Kwibuka

KAYITESI Annick Jozan umwe mu barokotse Jenoside yakorewe yavutse ubuhamya bwe buteye agahinda nyuma yo kwicirwa umubyeyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.

Annick Kayitesi Jozan w’imyaka 44 yatangaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abajenosideri bagiye kwica abo mu rugo rw’iwabo bica mama we, amara hafi umunsi wose akoropa amaraso ye.

Kayitesi wari ufite imyaka 14 mu gihe Jenoside, yavuze ko yasobanukiwe neza ijambo Jenoside igihe yari ageze mu Bufaransa kuko yaje gusanga ritujuje igisobanuro cy’ibyo Abatutsi mu Rwanda banyuzemo.

Ati “Njyewe nasobanukiwe neza ijambo Jenoside ngeze mu Bufaransa, Nk’urugero igihe abicanyi bazaga mu rugo aho mama yiciwe, byamaze nk’iminota 15, namaze umunsi wose nkoropa amaraso ye. Ibyo ntabwo biri mu gisobanuro cya Jenoside.”

Yavuze ko kuva mama we yishwe muri Jenoside, umubiri we utigeze uboneka ngo ushyingurwe mu cyubahiro nyamara abamwishe bazi aho bamushyize.

Ati “Hashize imyaka 30 ntegereje kubona umubiri wa mama, abicanyi barabizi, hari umuntu uzi aho ari. Umubiri we bawuhaye imbwa ariko ijambo Jenoside ntirivuga ibyo. Iryo jambo riyigabanyiriza uburemere. Wavuga amagana y’amagambo ariko ntabwo byavuga ihungabana rikomeye byatuzaniye.”

Ubuzima nk’ubu bwamuviriyemo ibikomere byinshi ku buryo buri gihe iyo ukwezi kwa Mata kugeze, yongera kumera nka Kayitesi w’imyaka 14, ibikomere bikaba byinshi.

Mu kiganiro na Radio FranceInter yagize ati “Ndarira kubera ko buri gihe muri Mata mba meze nk’ufite imyaka 14 n’ubwo mu kuri mfite imyaka 44. Mfite umuhungu uruta uko nanganaga muri Jenoside, mfite umukobwa w’imyaka 12, mu myaka ibiri azaba ageze kuri iyo myaka. Muri mata ndongera nkagira imyaka 14, kandi simbasha kubyihanganira kuko ibihe birihuta cyane.”

“Abantu babitesha agaciro, aho tugenda hose baratubwira ngo amateka azabisobanura, ariko se ryari? Imyaka 30 muri ako gahinda ni myinshi cyane.”

Mu 1995 uyu mubyeyi ni we watinyukaga gutanga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka mu Bufaransa ariko ngo nta muntu wumvaga abarokotse Jenoside haba mu bantu basanzwe no mu bategetsi kuko babaga bagaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Annick Kayitesi-Jozan yavuze ko u Bufaransa iyo bubishaka bwari gukumira Jenoside ntinatangire kuko bajya kuva mu Rwanda we n’umuvandimwe we barokokanye, bajyanywe n’umuryango utari uwa Leta wari ufite uburinzi bw’ingabo z’Abafaransa.

Aba basirikare ngo babambukije bariyeri zose bagiye banyuraho, agahamya ko iyo babishaka nta muntu wari kwicwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Raporo zasohotse mu bihe bitandukanye n’inyandiko z’ubutegetsi mu Bufaransa zigaragaza ko u Bufaransa bwahaye inkunga guverinoma ya Habyarimana Juvenal inkunga y’amafaranga, intwaro n’ibindi byinshi hagati ya 1990 na 1994.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *