KNC Yongeye gusesa ikipe ye ya Gasogi United, Kubera ngo umwanda asanga urangwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Amakuru Imikino Utuntu n'Utundi

Perezida wa Gasogi United yongeye gutangaza ko asheshe iyi kipe nyuma yo gusanga muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda harangwamo icyo we yise Umwanda ndetse agasanga atagomba kubyihanganira.

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya AS Kigali igitego kumwe ku busa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Pele Stadium, ku munsi wa 18 wa Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwnda, KNC usanzwe ari perezida wa Gasogi United yatangaje ko yasheshe iyi kipe bitewe n’umwanda asanga urangwa mu mupira wo mu Rwanda.

Bivuze ko iyi kipe iseshwe ndetse ko Ikipe ya APR FC bagombaga guhura mu gikombe cy’amahoro yahita ibona itike yo gukomeza idakinnye, Ibi KNC yabitangaje mu gahinda kenshi nyuma y’uyu mukino mu magambo ye agira Ati “Twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi, haba mu bato no mu buryo bwose, Ikipe yitwa Gasogi United turayisheshe, Tugiye kureba abo dufitiye amadeni, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda.”

Si ubwa mbere KNC avuze ko arakura Gasogi United muri shampiyona y’u Rwanda bikarangira yisubiyeho, ariko kuri iyi nshuro ntawe uzi niba arisubiraho.

Uyu muyobozi yavuze ko umusifuzi ari we witwaye neza mu mukino kuko yakoze ibishoboka byose akima Gasogi United amahirwe arimo na Penaliti yo mu gice cya mbere, Yongeyeho ko icyemezo yafashe kidashingiye ku marangamutima yo gutsindwa kuko yamaze kubimenyesha abatoza n’abakinnyi, atazongera gushora mu mupira w’u Rwanda.

Ati “Ikimbabaje ni uko muri uyu mukino hongeweho iminota ine gusa, bakinnye baryama. Umusifuzi na we twamwita umukinnyi mwiza mu mukino. Yaturwanyaga ntabwo yaduhaga amahirwe, hari penaliti yakorewe ku MunyeCongo ntiyayitanga igaragara.”

Ikipe ya Gasogi United yashinzwe mu 2016, ijya mu cyiciro cya Kabiri iguze izina rya Unity FC, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa FERWAFA Yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere guhera mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Ubu muri Shampiyona iri ku mwanya wa munani n’amanota 22 mu mikino 18.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *