KNC yishongoye kuri Rayon Sports aherutse gutsinda, guhindura umutoza ni nko guhindura icupa inzoga ari yayindi.

Amakuru Imikino

Kakooza Nkuliza Charles wamamaye nka (KNC), Perezida wa Gasogi United yishongoye kuri Rayon Sports aherutse gutsinda anayirusha cyane mu kibuga.

Ni umukino wabahuje wo kwishyura ubwo Gasogi yatsindaga ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-1, ndetse bigaragara ko iri hasi cyane. Ibi byaje kuviramo umutoza wa Rayon Sports kwirukanywa nyuma y’umukino ubu kugeza aya magingo ikaba ntamutoza mukuru irabona.

Gasogi United Kandi, imaze guca agahigo ko kwirukanisha abatoza benshi muri shampiona y’u Rwanda (Rwanda premier Regue).

Mu kiganiro cyitwa Rirarashe gitambuka kuri Radio na Tv1 gikorwa na KNC afatanije na Mutabazi, KNC yumvikanye mu mvugo asa nuwiyishongora ku buyobozi bwa Rayon Sports, abumvisha ko bashakiye ikibazo aho kitari mu byukuri.

Yagize ati “Ntekereza ko ikibazo gihari, Atari icy’umutoza gusa, kuko bimeze nko guhindura icupa ariko byeri ikaba ari yayindi, rero ntago ikibazo nkibona ku mutoza gusa, ahubwo barebe no mu bakinnyi.”

Ati” Iyi Rayon Sports niyo baduhuza imikino 5 yikurikiranya najya nyitsinda buri mukino nongeyeho igitego kimwe.”

Abafana benshi basamiye hejuri ubu butumwa bamwe bati, “uko n’ukwishongora.”

Abandi bati “Urashaka kudusenyera ikipe!” Ni byinshi bagiye batangaza, gusa kuruhande rwa Rayon Sports ntacyo iravuga kuri aya makuru ya perezida wa Gasogi United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *