killa Man wamamaye muri sinema nyarwanda yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we shemsa bamaze imyaka 8 babana.

Amakuru Urukundo

Umukinnyi wa filime nyarwanda wamamaye kw’izina rya killer Man yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we shemsa bamaze imyaka isaga 8 babana nk’umugore n’umugabo ariko batarasezeranye.

Uyu mwaka utangiranye udushya, aho harimo icyo twakwita uruhererekane rw’ubukwe mu byamamare haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Niyonshuti Yannick umaze kwamamara muri Sinema Nyarwanda nka Killa Man, nawe ntiyatanzwe kuko yafashe icyemezo cyo gusaba, gukwa ndetse no gusezerana n’umukunzi we bamaze imyaka 8 babana, ariko batarasezeranye.

Amakuru dukesha umuyoboro wa youtube ISIMBI, ni uko ubu bukwe buzaba mu ntangiriro za Werurwe mu mwaka turimo wa 2024.

Kuri uwo munsi byose bizabera rimwe gusaba no gukwa ndetse basezerane imbere y’Imana ari nabwo hazaba umuhango wo gushyingirwa. Ibi birori biteganyijwe ko byose bizabera muri Romantic Garden ku Gisozi.

Gusa ibyo byose bizabanzirizwa no gusezerana imbere y’a mategeko nkuko leta ihora ibishishikariza abagiye kubana.

Aba bombi Killa Man na Chemsa bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka 8 bari bamaze babana  nk’umugore n’umugabo, babanye kuva mu mwaka wa 2015, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.

Killa Man wahiriwe n’urugendo muri sinema Nyarwanda Ubu nawe afite  filime asohora  yakunzwe y’uruhererekane yitwa ’My Heart’ itambuka ku muyoboro wa YouTube (Killaman Empire).

Dore abahungu ba Killaman na Chemsa.

Aba bombi Killamana na Chemsa baritegura gukora ubukwe vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *