Kera kabaye The Ben n’umuvandimwe we Green P bagiye gushyira indirimbo bahuriyemo hanze.

Amakuru Imyidagaduro

Abahanzi babiri b’abavandimwe, The Ben na Green P bagiye gushyira indirimbo bahuriyemo hanze, ni indirimbo y’urukundo yamaze kurangira mu majwi no mu mashusho.

Iyi n’inkuru yaritegerejwe igihe kinini kumva ko The Ben yakoranye indirimbo n’umuvandimwe we none yasohoye, Iyi ndirimbo bakoranye ikazaba iri kuri EP (Extended Play) ya Green P yitegura gushyira hanze mu kwezi kwa Werurwe 2024.

Green P ukubutse i Dubai yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike The Ben ashyize hanze ifoto y’umuvandimwe we Green P, akarenzaho amagambo agira ati ”Ikinege cy’injyana. Love you madd.” Nyuma y’ubu butumwa benshi bahise bamusaba ko yakorana indirimbo nawe. Hari uwagize ati “Amaraso agiye kudutamo umuzigo,Undi mwakoze collable.”

Oscar ati “Kuva niga mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye [ S1 ] ingoma za Green zari zaransajije umusaza ni ikinege kbsa.Gusa nagire aduhe ingoma nshyashya please.” Mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto ya Green P, umuhanzi The Ben yashyize hanze 85% bose basabye The Ben guha umuvandimwe we Collabo bagakorana.

Umunyamakuru ati “Green P abakunzi bawe bifuza kubona indirimbo yawe ufatanyije n’umuvandimwe wawe The Ben birashoboka?”  Green P atazuyaje yagizeAti “Birashoboka cyane kuko byarakozwe ahubwo, ubu ngubu bategereze Video, kuko kuri iyo EP yanjye hariho indirimbo ndi kumwe na Ben.”

Green P yakomeje agira ati “Ni indirimbo y’urukundo iri classic nayo izasohoka muri uku kwa Gatatu izaba iri muri 7 ziri kuri EP yanjye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *