Karidinali Antoine Kambanda mu gitaramo cya noheli yongeye kwamaganira kure ibyo guha umugisha abatinganyi.

Amakuru Iyobokamana Rwanda

Karidinali Antoni Kambanda akaba ari na Arikiyepisikopi wa Kiliziya gatulika muri Kigali, yongeye gushimangira ko Kiliziya Gatulika mu Rwanda idashyigikiye ibyo guha umugisha ababana bahuje igitsina, asaba Abakristu gusabira Kiliziya Gatulika kuko yugarijwe n’ibi bigeragezo.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, ubwo yari ayoboye Igitambo cya missa cy’igitaramo cya Noheli, cyaturiwe muri Kiliziya ya Saint Michel mw’ijoro ryakeye.

Muri kino gitambo cyitabiriwe n’abakristu benshi ndetse cyakurikiwe na benshi kuri televiziyo, Karidinali Kambanda yasabye abakristu kwishimira ivuka ry’umucunguzi Yezu Kristu (ivuka rya Yezu), kuko Noheli ari umunsi ukomeye ku Isi no mu Ijuru, kandi abatuye Isi bawizihiza hamwe n’abo mu Ijuru.

Kambanda yanavuze ko iyi Noheli ibaye mu gihe hari abantu bashaka guhinyuza Imana, bashaka kunyura inzira zitaremwe nayo, by’umwihariko agaruka ku babana bahuje igitsina (abatinganyi), ndetse bakomeje no gusabirwa guhabwa umugisha muri Kiliziya Gatulika, we yabyamaganiye kure.

Yagize ati “Abanyarwanda ntibakwiye kugwa muri iki kigare cy’abahinyuzamana bashaka kugendera mu ngeso zidakwiye abakristu.”

Mu minsi micye ishize nibwo ibiro bya Papa i Roma biherutse gusohora inyandiko isabira ababana bahuje igitsina guhabwa umugisha muri Kiliziya Gatulika, ariko iyo mu Rwanda ikomeje kubyamaganira kure.

Karidinali Antoine Kambanda muri iki gitambo cy’ukarisitiya yongeye kwamagana izi ngeso z’inzaduka zihinyuza Imana.  Ati “umugabo akavuga ati ‘nzashaka undi mugabo!’, umugore akavuga ati ‘nzashaka undi mugore’ ndetse bagashaka kuyobya Kiliziya ngo ibemerere guhabwa umugisha nk’urugo.”

Yashimangiye ko urugo rugizwe n’umugabo n’umugore bakundana, bunze ubumwe kandi ubumwe bw’indatana ndetse bagamije kubyara bakororoka. Yanasabye abayoboke ba Kiliziya Gatulika kuyisabira ku bw’ibi bigeragezo yinjijwemo n’abantu badukanye izo ngeso zidashimishije Imana.

Ati “Kiliziya Gatulika irugarijwe, ni ugusenga. Bikiramariya i Kibeho yaratuburiye ati ‘mwicuze, mwicuze Isi imeze nabi, musenge nta buryarya kandi musabire Kiliziya kuko ubuhakanyi buzaza bwiyoberanyije usange bwaratwinjiriye.”

Kiliziya Gatulika mu Rwanda siyo gusa iri kwamagana ibi byo guha umugisha ababana bahuje igitsina, kuko kiliziya z’Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika, zikomeje kubyamagana zivuye inyuma.

Mu minsi ishize mu cyumweru dusoje, ubwo ibiri bya Papa byasohoraga iyo nyandiko, Inama y’Igihugu y’Abipiskopi mu Rwanda nayo yashyize hanze itangazo yamagana ibi byo guha umugisha ababana bahuje igitsina, ivuga ko bihabanye n’ibyo Imana yemera.

Rino tangazo ryavugaga ko umugisha w’isakaramentu ryo gushyingirwa wemewe ari “ugenewe umugabo n’umugore (byanditse mu Intangiriro 1, 27) bakaba bahujwe n’urukundo ruzira gutana (biri muri Matayo 19, 6) kandi rigamije kubyara.”

Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yakomeje ivuga ko “Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye n’amategeko y’Imana n’umuco wacu mu Rwanda. Kuba umugisha wahabwa ababana bahuje igitsina byatera urujijo ku isakaramentu ry’ugushyingirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *