Kapiteni Niyonzima Olivier Sief yahagaritswe muri Kiyovu Sports.

Amakuru Imikino

Kapiteni Niyonzima Olivier Seif, yahagaritswe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugeza shampiyona irangiye kubera imyitwarire itari myiza akomeje kugaragaza.

Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye Niyonzima Seif tariki ya 9 Werurwe 2024, yamumenyesheje ko kubera imyitwairire idahwitse ahagaritswe imikino 6.

Yagize ati “Dushingiye ku masezerano wagiranye na Kiyovu Sports tariki ya 1 Kanama 2023, mu nshingano zikubiye muri ayo masezerano ku ngingo ya yo ya kane, dushingiye ku myitwarire idahwitse ikomeje kukugaragaraho muri Kiyovu Sports.

Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports Association, nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyi myitwarire, turakumenyesha ko utemerewe gukina imikino 6 ikurikiranye ya Kiyovu Sports Club izakina uhereye tariki ya 10 werurwe 2024.”

Ibi birumvikana ko Niyonzima Olivier Seif, ntiyemerewe gukinira Kiyovu Sports kugeza shampiyona ya 2023-24 irangiye kuko iyo mikino itandatu ariyo isigaye ngo shampiyona isozwe.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashinjwa kugumura bagenzi be bakanga gukora imyitozo igihe ikipe yiteguraga umukino w’umunsi wa 23 batsinzwemo na Etoile del’Est kubera bari bafitiwe ibirarane by’imishahara.

Kapiteni Niyonzima Olivier Seif akaba ubu ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura imikino 2 ya gicuti bazakina na Madagascar ndetse na Botswana muri uku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *