Kamasa Peter yagizwe umutoza mukuru wa APR.

Imikino

Kamasa Peter, usanzwe ari umunyamakiru w’imikino yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’abagore mu mukino w’amaboko (Volleyball) APR WVC.

Uyu mugabo agizwe umutoza nyuma y’uko mu ntangiriro z’ukwezi k’ukiboza 2023, iyi kipe yari yatandukanye n’uwari umutoza mukuru wayo, Siborurema Florien, umwungiriza we Umutesi Marie Josée ndetse n’umuganga w’ikipe, Uwibambe Angelique kubera umusaruro muke batanze, ugereranije nibyo bari biyemeje.

Nyuma yibyo byose rero, ubuyobizi bukuru bw’iyi kipe bwasanze Kamasa Peter ari we mahitamo meza ku kuba yaba umutoza mukuru wa APR WVC.

Kuri uyu mwanya wo kuba umutoza mukuru wiyi kipe, Kamasa azaba yungirijwe na Gihozo Cyuzuzo Yvette. Uyu mugabo agiye muri APR WVC nta minsi ishize agizwe umutoza wa East African University Rwanda aho yari amaze ukwezi kuri izi nshingano zo gutoza iyi kipe.

Kamasa Peter yari asanzwe ari umunyamakiru wa The New Times, akaba yaranatoje amakope atanfukanye, harimo: REG VC ubwo yari yungirije Mugisha Benon na RRA WVC aho yari yungirijwe na Jean de Dieu Masumbuko.

Kamasa Peter yanatoje ESSA Nyarugunga, na Kirehe Volleyball Club. Yanabaye umutoza mukuru wa RwandAir VC ndetse yegukana ibikombe bya shampiyona yo mu mikino y’abakozi itegurwa na ARPST.

Ikindi wamenya kuri Kamasa n’uko yatangiye gukina Volleyball mu mwaka wa 2000, mu mashuri abanza ya Kibungo, aho yaje gukomereza mu ishuri rya Gahini Secondary School, ndetse yakiniye Ikipe y’Akarere ka Ngoma, akinira Umubano Blue Tigers, Rukinzo VC (Burundi), Group Scolaire de Butare, APR na UNATEK, ULK.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *