Kabuhariwe mu mukino wo gusiganwa ku maguru wari ufunze ubu yafunguwe.

Amakuru Imikino Mu mahanga.

Oscar Pistorius, wabaye rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku maguru mu bafite ubumuga, akaba yari yarahamijwe icyaha cyo kwica umukunzi we, yavuye muri gereza nyuma y’imyaka 9 yari amaze mu gihome.

Aya makuru yemejwe n’urwego rw’amagereza muri Afurika y’Epfo, mw’itanagazo bashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 5 mutarama 2024, rivuga ko Pistorius Oscar afungiwe mu rugo kugeza mu mpera za 2029.

Uyu mugabo yatawe muri yombi mu mwaka wa 2013 ku munsi wiswe uw’abakundana (Saint Valentin) ubwo yishe arashe umukobwa bakundanaga witwaga Reeva Steenkamp, we yavugaga ko atamwishe abishaka, ahubwo ko yamwitiranije n’umujura.

Oscar Pistorius, icyo gihe yahamijwe ubwicanyi ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka 13 n’amezi 5. Icyo gihe kandi mama wa nyakwigendera yavuze ko kuba yafungwa cyangwa akarekurwa ntacyo byahindura ku rupfu rw’umukobwa we.

Itegeko ryo muri Afurika y’Epfo riteganya ko uwakoze icyaha nk’icyo, ashobora kumara 1/2 muri gereza ikindi hanze. Nubwo yarekuwe ariko ngo abujijwe gukora ibintu byinshi birimo kuvugana n’itangazamakuru no kunywa ibisindisha.

Ikindi yategetswe ni kugana abaganga b’indwara z’imitekerereze dore ko ngo atabasha kugenzura uburakari bwe ndetse n’ibindi.

Abantu benshi batandukanye nticyakiriye neza iki cyemezo, aho bavuga ko baharanira uburenganzira bw’abagore bavuga ko umwicanyi nk’uwo adakwiye kujya muri rubanda ndetse ko nta n’ikigaragaza ko yagororotse ku byaha yahamijwe.Nubwo hari n’abavuga ko bikwiye ko agaruka ngo yongere asubire muri sosiyete

Oscar Pistorius, w’imyaka 37 y’amavuko ni Umunya-Afurika y’Epfo, akaba azwi cyane mu mikino y’abafite ubumuga aho yagiye aserukira icyo gihugu ndetse yatwaye imidali myinshi itandukanye ku rwego rw’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *