Ubuyobozi bwavuze ko guturika kwa gaze mu nyubako y’inganda mu murwa mukuru wa Kenya byahitanye byibuze abantu babiri abandi 200 barakomereka, bituma umuriro ugurumana hejuru y’amazu mu rukerera rwo ku wa gatanu.
Umuyobozi w’igipolisi mu gace ka Embakasi, Wesley Kimeto, yatangaje ko impfu z’umuntu mukuru n’umwangavu zemejwe guhera saa yine n’igice za mu gitondo kandi umubare ushobora kwiyongera uko umunsi ugenda.
Umuvugizi wa guverinoma, Isaac Mwaura, yatangaje ko isosiyete yari irimo kuzuza ibikorwa bijyanye n’amashanyarazi ya gaze igihe umuriro watangiraga kandi byangiza cyane inyubako iyi sosiyete ikoreramo.
Umuriro watangiye ahagana mu gicuku, abashinzwe kuzimya umuriro ku wa gatanu mu gitondo baracyazimya umuriro wari wakwirakwiriye ahantu henshi hatandukanye. Impamvu ya mbere yateye iyi nkongi ntiramenyekana.
Abatuye i Nairobi bafashe amashusho menshi y’umuriro na terefone zabo bumviswe bavuga mu majwi ibintu bitandukanye, bamwe muri bo bavuza induru.
Kuba uru ruganda rukorera ahantu hatuwe byateje ibibazo bijyanye no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Abayobozi muri guverinoma yintara bashinjwaga gufata ruswa kugirango birengagize amategeko n’inyubako.