Itegeko ryohereza abimukira mu Rwanda rigiye gusubizwa mu nteko kugira ngo rirusheho kunozwa neza.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Umushinga w’Itegeko rishyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, rigiye gusubizwa mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo rirusheho kunozwa ndetse no kurinonosora neza.

Rishi Sunak minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yemeye ko uwo mushinga usubira mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko wari wemejwe ukaza kuzamura impaka mu Badepite na bamwe mu bagize Guverinoma mu kwezi gushize.

Tariki 12 Ukuboza 2023, ni bwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagejejweho umushinga w’Itegeko witezweho gufasha iki gihugu gukuraho inzitizi zose zishobora gutuma gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda izamo kidobya.

Icyo gihe Abadepite basaga 313 b’u Bwongereza batoye bashyigikira uyu mushinga na gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, mu gihe abatoye ko batawushyigikiye bageraga kuri 269.

Rishi Sunak, minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yakomeje guhangana n’impungenge abataratoye uwo mushinga bagaragaje, berekana ko uwo mushinga ukirimo ibyuho bizatuma n’ubundi wongera gutambamirwa n’inkiko.

Guverinoma yegukanye intsinzi ku nshuro ya mbere mu gihe hari abatari babyiteze kuko mu biganiro byabanje guhuza abadepite hari abagera kuri 30 babarizwa mu ishyaka riri ku butegetsi bari bifashe banga kwemeza iby’uwo mushinga.

Gusa hari bamwe mu badepite bavuze ko iryo tegeko bazemera kuritora igihe rizaba ryarushijweho gukazwa kugira ngo ritazongera guhura n’imbogamizi zo mu nkiko.

Kw’itariki ya 16 n’iya 17 Mutarama 2024, ni bwo ABadepite bazongera guhura bakarebera hamwe icyahinduka mw’itegeko ryabanje nk’uko byemejwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza.

Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu kunoza urugendo rwo kwakira abimukira mu buryo bwubahirije amategeko, hagamijwe gukumira ibihumbi by’abambuka amazi y’ahitwa Channel mu bwato buto bushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *