Islael MBONYI ukomeje gushimangira ko umuziki we wagutse bihambaye, Yerekeje ibitaramo i Kampala na Mbarara.

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Islael MBONYI akomeje gushimangira ko umuziki we wagutse ukagera impande zose muri Africa y’Uburasirazuba ndetse agatanga ikizere ko imbere he ari heza kurusha.

Kugeza ubu kuri gahunda yari afite yo kuzenguruka Afurika y’Uburasirazuba akora ibitaramo bitandukanye hiyongereyeho igihugu cy’Ubugande aho azakorera ibitaramo bigera kuri bibiri mu mpeshyi y’ukwezi kwa munani muri kaminuza ya Mbarara ndetse na Kampala.

Ni ibitaramo byitezwe ko azakorera i Kampala guhera kuwa 23 Kanama 2024 kugeza kuwa 25 Kanama 2024 u bwo azaba ataramira i Mbarara, Ibi bitaramo byo muri Uganda nibyo bya mbere bitangajwe mu biteganyijwe mu bizenguruka Akarere bizagera no muri Tanzania na Kenya.

Usibye kandi muri Uganda azataramira, MBONYI Islael azabanza gutaramira abakunzi be bo ku mugabane w’Uburayi mu Bubiligi kuwa 8 Kamena 2024, Ndetse nyuma yo kuva muri Uganda akazagaruka gutaramira abakunzi be b’ i Kigali kuwa 25 Ukuboza muri BK Arena.

Israel Mbonyi ugiye gukora ibi bitaramo ni umwe mu bahanzi bayoboye abandi kugira igikundiro mu Rwanda.

Uyu muhanzi yatangiye kumenyekana mu muziki w’Akarere mu minsi ishize ubwo yasohoraga indirimbo ziri mu Giswahili nka Nina siri, Nitaamini, Jambo, Sikiliza, Malengo ya Mungu n’izindi nyinshi.

REBA HANO INDIRIMBO YAKUNZWE NA BENSHI “NINA SIRI” YA Islael MBONYI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *