Intambara hagati ya Islael n’umutwe wa Hamas mu gace ka Gaza igiye kuzuza umwaka wa 2 impande zombi zihora mu makimbirane adashira ndetse ari nako ubuzima bw’Inzirakarengane nyinshi buhasigara, Hakibazwa igihe iyi ntambara izahagararira.
Kugeza ubu iyo hashize umunsi umwe nta nkuru y’abaturikankwe n’igisasu byitwa ko muri Islael hariyo amahoro n’agahenge gusa bitaramba kuko ubwo biba ari akaruhuko abaturage babonye ariko nubundi mu kanya nk’ako guhumbya hakaba hongeye kumvikana urusaku n’urufaya rw’ibisasu.
Ku munsi wejo kuwa kabiri Perezida Biden wa Amerika yatangaje ko Israel yiteguye guhagarika intambara iri kubera muri Gaza, mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan ndetse ko ayo masezerano azasinywa mu gihe cya vuba.
Amagambo ya Biden yafashwe ku wa mbere, atangazwa ku wa Kabiri, Aje nyuma y’aho abahuza mu kibazo cya Israel na Hamas bari kugerageza gushyiraho ibihe by’agahenge birebire kuva mu Ukwakira umwaka ushize.
Ati “Ramadan iri hafi kandi hari gahunda y’Abanya- Israel y’uko nta bikorwa by’intambara bazajyamo mu gihe cya Ramadan, kugira ngo bahe umwanya imbohe zibashe kurekurwa.”
Mu gitondo cyo ku wa Mbere, Biden yatangaje ko yizeye ko ibiganiro byo guhosha imirwano bizatanga umusaruro kandi ko bizagerwaho nibura tariki ya 4 Werurwe cyane ko igisibo byitezwe ko kizatangira tariki 10 Werurwe.
Yavuze ko abajyanama be mu by’umutekano bamubwiye ko umwanzuro uri hafi.