Ishyaka rya PSD ryiyemeje kuzashyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Amakuru Imibereho myiza. Politiki

Ishyaka rya PSD ryiyemeje ko mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu mezi ari imbere rizaba rishyigikiye Perezida Paul Kagame umukandida w’Ishyaka rya RPF Inkotanyi.

Mu gihe amezi arimo yihuta ndetse ari nako imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu irimbanije cyane ko abura amezi agera kuri 4 gusa kugirango abe, Ni nako Kongere y’Igihugu y’Ishyaka PSD yemeje ko izashyigikira Paul Kagame.

Kimwe n’abandi benshi bishimira ubuyobozi bwiza bwa Perezida w’u Rwanda akanaba umuyobozi mukuru w’Ishyaka RPF Inkotanyi bagiye bagaragaza ko biteguye kumuhundagazaho amajwi yabo nk’amahitamo meza ya Demokarasi ibereye abanyarwanda Ni nako ishyaka rya PSD ryamaze kuba ryemeza ko rizashyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Perezida w’ishyaka PSD, Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko Paul Kagame amaze kugeza Abanyarwanda kuri byinshi kandi ko abayoboke b’Ishyaka PSD biteguye gukomezanya na we, kugira ngo ibyo byiza bikomeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *