Iran : Abaturage bagera kuri 103 nibo bahitanwe n’ibisasu byaturikiye hafi y’imva ya General Qasem Soleimani.

Amakuru Mu mahanga. Politiki Umutekano

Nk’uko ibitangazamakuru bya leta ya Irani bibitangaza ngo byibuze abantu bagera kuri 103 nibbo bemejwe ko bahitanywe n’ibisasu bibiri byaturikirijwe hafi y’imva ya jenerali wa Irani Qasem Soleimani ku isabukuru y’imyaka ine yishwe na Amerika.

Umunyamakuru wa Leta ya Irib yavuze ko abandi bantu benshi bataratangarizwa imibare bakomeretse cyane, Ubwo ibyo bisasu byibasiraga abakoraga umutambagiro hafi y’umusigiti wa Saheb al-Zaman mu mujyi wa Kerman uri mu majyepfo ya Iran.

Amakuru yatangajwe na guverineri wungirije wa Kerman avuga ko ari “igitero cy’iterabwoba” ndetse ko hari n’Amashusho yerekanaga imirambo ku muhanda na ambilansi zihutanaga indembe, Gusa ko bitaramenyekana uwaba ari we wihishe inyuma y’ibyo bisasu byaturikirijwe mu baturage rwagati kandi nta bisobanuro byatanzwe ko yaba ari umutwe runaka wabigizemo uruhare.

Ariko amakuru aturuka mu baturage akavuga ko yaba ari abitandukanije n’abarabu, Leta ya kisilamu (IS) n’indi mitwe ya jihadiste y’abasuni kuko ngo bagiye bagaba ibitero byishe abashinzwe umutekano ndetse n’ahantu h’abashiya muri iki gihugu mu myaka yashize.

Qasem Soleimani yagaragaye nk’umuntu ukomeye muri Irani nyuma yo kuba umuyobozi w’ikirenga, kandi wahangaye cyane Amerika cyo kimwe na Ayatollah Ali Khamenei, Mbere yo kwicirwa mu gitero cy’indege zitagira abapirote z’Amerika muri Iraki ahagana muri 2020.

Ibi kandi byabaye Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 3 Mutarama 2024, Nyuma yuko umuyobozi wungirije w’umutwe w’Abanyapalestine bashyigikiwe na Irani, Hamas, yiciwe mu gitero cy’indege zitagira abapirote n’ingabo za Isiraheli muri Libani. Amashusho yatangajwe na Televisiyo ya leta yerekanaga abantu babarirwa mu magana bari bateraniye mu nkengero z’iburasirazuba bw’umujyi wa jenerali wa Kerman igihe ibyo bisasu byombi byaraswaga.

Ibitangazamakuru byo muri Irani byavuze ko ibya byarashwe ku isaha ya saa 14h50 ku isaha mpuzamahanga (11:20 GMT), nko muri metero 700 (2,300ft) uvuye mu irimbi ry’abahowe Imana hafi y’umusigiti wa Saheb al-Zaman.

Bavuze ko icya kabiri cyabaye nyuma y’iminota 15, nko muri kilometero 1 uvuye ku irimbi, Ibiro ntaramakuru Tasnim bisanzwe bifitanye isano n’abashinzwe umutekano w’impinduramatwara, byatanze amakuru avuga ko za burende ebyiri zari zitwaye ibisasu bigaragara zagaragaye mu kibatsi cy’umuriro nyuma yo guturika.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *