Inzu y’umupfumu Rutangarwamaboko yibasiwe n’inkogi y’umuriro.

Amakuru Ubuzima

Inzu y’umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste, iherereye mu murenge wa Gisozi yibasiwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoko.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki 9 gashyantare 2024, mu masaha ya mbere ya saa sita, gusa ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro.

Rutangarwamaboko ni umupfumu n’umuvuzi gakondo, akaba n’Imandwa nkuru. Ubusanzwe ni umushakashatsi, umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco akaba n’inzobere mu by’umuco, amateka, imbonezabitekerezo n’ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imigirire.

Uyu mugabo, avuka mu Bibungo bya Mukinga, i Nyamurasa, mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo. Ubu atuye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Rutangarwamaboko, akaba afite impamyabumenyi ebyiri za kaminuza ku rwego rw’ikirenga mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, n’ibigendanye n’umuco.

Inzu akoreramo iherereye mu murenge wa Gisozi yibasiwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoko ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *