Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Intangiriro) + IGICE CYA 1

Urukundo

Iyi ni inkuru ndende y’urukundo, ivuga ku rukundo rwa Cedric na Grace, Ikaba ari inkuru mpimbano ariko ivuga kubintu bibaho murukundo.

Iyi nkuru bitewe n’ukuntu ari ndende izajya ibageraho mu byiciro bitandukanye (ibice) cg Episode mundimi z’amahanga.

Iyi nkuru y’uruhererekane mukazajya muyikurikirana umunsi ku munsi hano ku kinyamakuru Umurava.com.

INTANGIRIRO

Cedric: Ni umusore mwiza uri mukigero k’imyaka 24, akaba atuye mu mujyi wa kigali.

Grace: Ni inkumi nziza iri mukigero cy’imyaka 20, akaba atuye mu Bugesera.

Aba bombi bisanze mu rukundo barahuye muburyo batazi, bisanga bari mu munyenga w’urukundo. Muri iyi nkuru ndende rero mugiye kujya mukurikira hano ku kinyamakuru Umurava.com izagaruka ku rugendo rw’urukundo rwa Cedric na Grace.

Iyi yari incamacye cg intangiriro yiyi nkuru y’uruhererekane, mugice cya mbere cyayo, aho turaza kumenya uko Cedric na Grace bahuye.

Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 1)

Umunsi umwe umusore witwa Cedric yagiye mu karere ka Bugesera agiye kwitemberera bisanzwe, kuko Cedric ni umusore ukunda gutembera cyane.

Cedric mugihe yarari mu Bugesera, bwaje ku mwiriraho abura imodoka imucyura i Kigali kuko bwari bwamaze kwira nta modoka yapfa kubona imucyura. Ubwo hari mumasaha y’ijoro Cedric yabuze iyo yerekeza, kandi n’ahantu yarari nta muntu bari baziranye kuburyo yamwaka n’icumbi.

Ubwo yarari aho hafi ku muhanda mw’ijoro, hanyuze umukobwa mwiza wari ugiye guhaha mw’iduka, nuko Cedric aramusifura maze aramusuhuza, amubaza niba hari ahantu yabona ho kurara hishyurwa. Maze umukobwa amubwira ko ntaho keretse agiye i Nyamata mumugi.

Cedric bikomeza kumushobera ubwo aracyari mu muhanda yabuze aho yerekeza. Wamukobwa avuye guhaha, yaratashye ajya murugo, nuko ageze murugo abwira mama we ukuntu ahuye n’umusore mwiza arimo akamubaza niba ntaho yabona icumbi.

Nuko mama w’umukobwa abwira umukobwa ati: “waba imbwa waba igicucu, ubwo se iyo umuzana hano tukamucumbikira ko ugira ineza ukazayisanga”

Umukobwa ati “None se mama nari kumuzana utabizi nkaho hano ari iwanjye?”. Mama we ahita amubwira ati “subirayo urebe niba agihari ubundi umuzane tumucumbikire”. Nuko wa mukobwa asubira ku muhanda kureba wa musore, ahageze arahamusanga.

Umukobwa Ati “bite se? ntago urabona uko ubigenza nanubu?

Cedric amubwira ko byamucanze yabuze iyo yerekeza. Nuko umukobwa aramubwira ngo ngwino tujye kugucumbikira murugo iwacu.

Cedric: Yawe murakoze cyane nukuri, nari nabuze iyo nerekeza none muranfashije, Imana ibahe umugisha nukuri. Nuko bari kujyenda Cedric abaza umukobwa amazina ye; Ese ubundi witwa nde mukobwa mwiza?

Umukobwa Ati “Nitwa Umutoni Grace”.

Cedric: Wow ufite amazina meza, Umutoni Grace!

Grace: Igo se? Murakoze cyane, wowe witwa nde?

Cedric: Ngewe nitwa Mugabo Cedric.

Grace: Byiza cyane, nishimiye kubamenya.

Nuko baza kugera murugo kwa Grace, Cedric asuhuza mama wa Grace aranamushimira cyane, maze basangira nifunguro rya nijoro, hanyuma bararyama.

Ntimuzacikwe n’igice cya 2 ejo.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *