Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 4)

Urukundo

Telephone ya Cedric yakomeje kwanga gucamo, n’uko Grace bimutera ikibazo, ariko ntiyabitindaho ahaha ibyo bamutumye maze asubira murugo.

Nuko Grace ageze murugo arongera ahamagara ya numero, nanone yanga gucamo!  Grace biramushobera noneho atangira kwigunga cyane.

Mama Grace, Abona Grace yicaye yigunze, maze aramwegera, aramubaza ati  “Ese mwana wanjye nibiki wahuye nabyo iyo uvuye mumugi ko wavuye hano umeze neza?”

Grace: Wahora niki mama ko ubu umbona nashobewe,

Mama Grace: Gute se mukobwa mwiza?

Grace: Mama, Cedric ajya kugenda yampaye numero ya telephone, ngonze kumuvugisha mubaze niba yageze murugo amahoro, ariko numero ye yananiye burundu ntago iri gucamo, niyo mpamvu mpangayitse rero, urumva byancanze ndi kwibaza ikibazo Cedric yagize.

Mama Grace: Ese mamaa, ibyo byiguhangayikisha kuko wabona telephone ye yamuzimanye.

Grace: Ariko mama nawe rwose, ubu se yaba yamuzimanye yaba ataragera i Kigali ngo ayishyire kumuriro, ko kuva mu Bugesera ugera I Kigali ari hafi, nkurikije igihe yagendeye yakabaye yagezeyo kare, none ntamakuru na macye dufite ubu ntituzi ibyamubayeho niba yageze murugo cyangwa yagiriye ikibazo munzira.

Mama Grace:  Noneho ndakumvise mwana wa, wamugani turabwirwa niki uko bimeze? Gusa reka turindire niba wamuhaye iyawe araza kutuvugisha atubwire uko byagenze.

Grace: Ntakundi mama, gusa nyine ndumva nahangayitse pe!

Mama Grace: Hoya humura mwana wa, ibintu bimeze neza.

Grace:  Ntakibazo reka twishyire mu mutuzo ahari buriya araza kuduhamagara.

Nuko burira bararyama, buracya bikomeza uko, ari nako Grace akomeza guhamagara ya numero ariko nubundi nticemo, hashira icyumweru cyose bikimeze gutyo.

Nyuma y’icyumweri Grace yarahangayitse, na Mama we atangiye kubona ko umwana we ibya Cedric byamuhangayikishije, ariko nawe ntazi icyo yakora, dore ko Cedric ari umusore bari bacumbikiye batamuzi, batazi n’iwabo byibura kuburyo bababaza amakuru.

Nuko iminsi irakomeza iricuma, biba ukwezi kose bikimeze gutyo. Maze Mama Grace ariyumvira, abwira Grace ati “Ariko se mwana wanjye ko tudaheruka no kumva amakuru kuri Radio ubwo ntiwasanga baranagize n’impanuka munzira ntitubimenye?”

Grace: Hoya mama ibyo wibivuga, wibivuga rwose ntampanuka yabaye.

Mama Grace: Nyamara jya ugira amacyenga wa mwana we, none ubwo urumva ariki cyatumye telephone ye ivaho, kugeza nanubu bikaba bibaye ukwezi kose ntan’akanunu! Ngewe ndi gukeka ko baba barakoze impanuka munzira rwose.

Grace: Ahaa, mama wintera ubwoba rwose, gusa nabyo byashoboka, kuko nanjye sinumva ko Cedric yaba yarakuyeho telephone abishaka, kuburyo atari no kutwandikira message ngo atubwire niba yagezeyo amahoro.

Mama Grace:  Mwana wa kumugoroba uze kujya kunkoreshereza ya Radio yanjye njye niyumvura amakuru rwose, kuko bimfasha kumenya byinshi, niba ari n’impanuka bagize iyo tuza kuba twarumvise amakuru tuba twarabimenye.

Grace: Ntakibazo mama, ndibugeyo rwose.

Nuko Radio Grace ajya kuyikoresha, batangira kujya bumva amakuru, ariko urumva igihe cyari cyarabacitse ibyabaye mbere y’ukwezi gushize ntibari kubitangaza icyo gihe.

Iminsi irakomeza iricuma biba amezi abiri, nta Kanunu ka Cedric nubundi.

Mugihe Mama Grace, n’umukobwa we byabashobeye, basa naho bamaze kwiyakira, nibwo grace yabonye message kuri telephone ye, Igira iti “Muraho neza, ni Cedric, Grace mukobwa mwiza amakuru se? Ubu ngewe ntako meze ndarembye simbasha no kuvuga niyo mpamvu mbandikiye ubu butumwa, narimbashije kuzanzamuka no kugarura ubwenge mpita nkubita agatima kubyo nanyuzemo byose, nibuka ko mwamfashije, Wowe Grace ukanamperekeza, ariko bikarangira utamenye iherezo ryange, ndabizi ko mutamenye n’amakuru niba narageze murugo cyangwa ntarahageze!”

Grace abonye ubwo butumwa umutima uramurya, ariko arikomeza nawe aramwandikira ati “Muraho neza , n’amahoro tumeze neza, ariko waraduhangayikishije pe, gusa wihangane nukuri ntago twamenye ibyakubayeho, dore ko na telephone yawe itacagamo. None se byakugendekeye gute koko? Wabaye iki? Mwakoze impanuka se cyangwa, cyangwa?”

Ntimuzacikwe nagace gakurikira aka kumunsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *