Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 3)

Urukundo

Umukobwa mugihe yari aherekeje Cedric, bari gusezeranaho yibaza utubazo twinshi, Uyu muhungu ndamukunda!, Agiye ntabimubwiye, namutinye, Mama yambujije, umuhungu nawe ntari kuvuga yacecetse nkange, none ntana numero ya telephone mwatse?

Nuko basezeranaho, Cedric ariko, akabona grace hari nk’ikintu ashaka kumubwira.

Cedric: Grace mukobwa mwiza ko mbona utameze neza bite?

Grace: Meze neza ntakibazo. Ubwo Grace yavugaga atitira, Cedric akabibona, gusa Grace birangira agize icyo asaba Cedric.

Grace: Ntakibazo byee mugende amahoro, ariko hagati aho ndashaka numero yawe tujye tunavugana basi, sibyo se?

Cedric: Ohh, ariko uziko aribyo, ese ubu twese byari byaturenzeho gute koko!, Twari dutandukanye gutyo gusa pe ntanusigaranye numero yundi! Nuko nkuko Grace yari yatse Cedric numero ya telephone, Cedric arayimuha na Grace amuha iye.

Grace: Sawa byee urakoze ndibukubugishe nkubaze niba wageze iwanyu amahoro.

Cedric: Ntakibazo mukobwa mwiza. Nuko basazeranyeho Cedric ubwo afata imodoka na Grace afata urugendo asubira murugo, kuko Mama we yari yamubwiye ngo abanguke.

Cedric aho yarari mumodoka agaruka i Kigali, yatangiye kugenda yibaza utubazo twinshi, Ariko ndi feke pe! Umukobwa mwiza nkuriya koko dutandukanye namutinye ntanikintu mubwiye? Ariko se mbimubwiye akankatira ra? Aha, ariko ntakibazo ubwo mfite numero ye nzajya muvugisha niba aruwanjye bizaza.

Grace: Nawe aho ari munzira atashye agenda yibaza, Ese ubu koko kuki ntamubwiye ko mukunda akaba acitse kuriya, ubu nzongera kumubona koko?

Ariko se mama ko yambujije ngo nuguta umuco, akabwira ngo aho kubimubwira nabimwereka akabibona, ubuse kuri telephone nzabimwereka gute koko?  Iyaba nagiraga nirimo whatsap byibura tukajya tuganira tunarebana, none nifitiye matushe, ahaa ndamuhibye pe.

Nuko Grace agera murugo, asanga mama we yarakaye.

Grace: Ese mama ko mbona warakaye bite, kandi tuvuye hano wishimye?

Mama Grace: Wa mukobwa we nizere ko utibeshye ngo ukore ikosa ryo kubivuga, kuko ibyishimo ugarukanye nukuntu watinze ndabona atari shyashya.

Grace:  Ariko mama nawe rwo, ubwo urumva nari kubivuga kandi wambujije, gusa pe numvaga nabimubwira mama.

Mama Grace:  Ariruhutsa, ahwii, narimfite ubwoba ko waba wataye umuco ukabivuga mwana wa,

Grace:  Hoya humura rwose ntabyo navuze mama.

Ntakibazo mwana wanjye, cyo ngaho fata agakapu maze ngutume mwisoko mumugi.

Grace:  Munyumvire mama nawe, Ese mama ubwo iyuma wanibwiye kare sinari kuba njyanye na Cedric ko iriya bus nubundi inyura i Nyamata mumugi?

Mama Grace: Ariko rwose mukobwa wange uratebya, ubwo urumva nari gutuma mujyana koko, nibyo warumaze kubwira? Nubu aho warumuherekeje simpamya ko utabivuze nubwo umpakaniye, ariko zinari gutuma mujyenda mumodoka imwe.

Grace: Sawa ntakundi ariko mama, gusa nyine uba waretse tukajyana pe.

Mama Grace: Va muribyo wa mwana we dore amasaha yagiye fata igikapu ugende mwisoko. Nuko Grace afata igikapu, ajya guhaha ibyo bamutumye mw’isoko i Nyamata mumugi.

Gusa agenda yibaza utubazo nubundi, ese ko Cedric ataramamagara ngo abwire aho bageze, cyangwa niba yangezeyo ubu n’amahoro ra? Reka mwihamagarire numve.

Grace arahamagara, bwa mbere numero icamo ariko umuhungu ntiyayifata, arongera arahamagara bwa kabiri ntiyayifata, yongeye bwa gatatu numero iba kompoze ntiyacamo! Maze umukobwa biramushobera.

Ntimuzacikwe nagace gakurikira aka kumunsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *