Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 15)

Urukundo

Duheruka Mama Grace ajya kureba umugabo we agasanga aho yamusize mu ruganiriro ntawuhari, nuko yibaza aho yagiye n’impamvu yagiye biramucanga.

Nuko Mama Grace ajya no mucyumba naho asanga nta muntu urimo, bikomeza kumucanga mugihe asohotse agiye hanze asanga umugabo we niho yicaye ku kabaraza yigunze, maze amubaza impamvu yigunze.

Mama Grace: Mutware mwiza ko mbona wigunze bite?

Papa Grace: Wandetse ko ubu byashibeye wa mugore we!

Mama Grace: Ibiki se Kandi?

Papa Grace: Ubu ndi gutekereza ukuntu uriya mugabo bamurashe neza neza twari tumugezeho kandi ari natwe twagombaga kumurinda, byambabaje pe kuko niyo missiyo ya mbere tsinzwe pe! Mu buryo nange ntazi.

Mama Grace: Bibaho mubuzima kandi ntibiguhangayikishe cyane kuko twese niho twerekeza.

Papa Grace: Yego ndabyumva rwose, ariko ikiri kumbabaza cyikananshengura umutima n’ukuntu Papa Cedric yari inshuti yange, twasangiraga akabisi n’agahiye.

Mama Grace: Aha none se ko ntakundi byagenda, ubu nuko utazi agahinda umwana wawe Grace afite.

Papa Grace: We se kandi yabaye iki, afite ikihe kibazo?

Mama Grace: Uwo mugabo witabye Imana ni Papa wa Cedric, kandi uwo Cedric na Grace bari mumunyenga w’urukundo mwiyi minsi.

Papa Grace: Yewewe ko numva ari amarira gusa se mwokabyara mwe!

Mama Grace: Wahora niki ko nange ubu byancanze wa mugabo we, gusa Grace nari nsize muturishije umutima, mubwiye ko tugiye gushaka ukuntu twajya gusura bariya bana, ni nayo mpamvu naringarutse kukureba ngo tubipange.

Papa Grace: Nibyo birakwiye rwose, mu gitondo kare kare tuzindukireyo twese, tubafate mumugongo kuko nabo ntago borohewe pe! Ariko se ko mutari mwarabwiye ko Papa wa Cedric ari uriya mugabo twakoranaga?

Mama Grace: Twari kubikubwira gute se kandi tutari tumuzi, iyo tuba tumuzi twari kuba twarakubwiye nukuri.

Papa Grace: Ntakundi nyine, Ese bya biryo ntago birashya ko n’inzara ikomeje gutema amara?

Mama Grace: Byahiye kare ahubwo nuko twahereye mw’izo nkuru z’agahinda tukibagirwa gufungura.

Papa Grace: Wahora niki, ubu se ubundi biramanuka ko numva ntana aopeti mfite!

Mama Grace: Ngwino tujye kugerageza tutarara ubusa, dore n’igifu kiba gikeneye gukora.

Papa Grace: Yego rwose, Ese Grace ari hehe ko ntigeze nongera kumubona kuva cyagihe?

Mama Grace: Yewe namusize mucyumba yigunze nawe byamuahobeye,.

Papa Grace: Genda umubwire aze ku meza dusangire bitarahora.

Nuko mama Grace ajya kumuzana, araza bararya, bamaze kurya amasaha yo kuryama arinda agera Grace nta jambo na rimwe rimusohotse mu kanwa!

Maze birabacanga bose bibaza impamvu Grace yanze kuvuga, nuko Mama we aramuvokoza.

Mama Grace: Mwana wanjye ko wihebye cyane bite, ntano kuganiriza Papa wawe ngo umubaze n’amakuru?

Grace arakomeza aryumaho, araceceka, barinda bajya kuryama, ariko baryama batabwiye Grace gahunda bafashe yuko mu gitondo aribwo bari bujye mu kiriyo kwaba Cedric.

Nuko maze bararyama, bukeye mugitondo barabyuka baritegura ngo bagende. Mu gihe barimo bitegura Papa Grace abona Grace ntarasohoka, maze yibaza ukuntu atarabyuka?

Papa Grace: Ese Grace waraye utamuhaye gahunda yuyu munsi ko mbona atarabyuka ngo yitegure tujyane?

Mama Grace: Ntabyo nari namubwira, nijoro nibagiwe kubimubwira.

Papa Grace: Ntakibazo, ngaho genda umubyutse maze yitegure vuba tugende tuze no kugira igihe tugarukira.

Nuko Mama Grace, ajya kubyutsa umukobwa we, ageze mucyumba asanga kirera nta muntu urimo.

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka k’umunsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *