Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 13)

Urukundo

Papa Grace mukumuhamagara kuri terefone byahuje nuko yaragiye nubundi, nuko terefone ifatwa n’umugore we abonye izina ry’uhamagaye umugabo we asa nuwikanze.

Mama Grace: Papa Cedric! Ni Cedric wuhe se? Umwe wa Grace se cg n’undi?

Papa Grace: N’umugabo dukorana, ufite umwana witwa Cedric, gusa sinzi niba uri uwo wa Grace kuko mwamumpishe, nta n’agafato mwanyeretse ngo ndebe, ntago namenya rero niba haraho bahuriye kuko uwa Grace ntago muzi kw’isura.

Mama Grace: Birumvikana rwose, cyo ngaho jya mukazi mugabo mwiza, abandi batagusiga bikaba ibibazo.

Papa Grace: Reka ngende byo ntasigara inyuma nkazitwa ikigwari.

Nuko Grace na Mama we baramuherekeza bamugeza ku modoka basezeranaho, aragenda nabo bagaruka murugo, mu kuhera murugo batangira kuyavuga.

Mama Grace: Mukobwa wanjye rero mbwira ukuntu Papa wa Cedric ari umusirikare, ukaba wari warabimpishe?

Grace: Hoya Mama ntabyo nzi pe, erega buriya Cedric ntabintu byinshi turaganira kuko n’iwabo ntago mpazi pe! Nigihe njya kumureba ntuzi ko namusanze mu bitaro, rero nta bintu byinshi ndamenya kuri we, nkuko nanjye nta byinshi anziho.

Mama Grace: Nibyo wa mugani mwamenyanye mu bihe bibi, ntimuramenyana bigiye kure.

Grace: Ariko Mama nubwo wabonye, izina Papa Cedric muri terefone ya Papa ntibivuze ko ari Papa wa Cedric tuziranye.

Mama Grace: Ariko wa mugani kuki nishyizemo ko ari Papa wa Cedric kandi ntabibajije neza, apu reka byikuremo.

Grace: Byikuremo rwose, kuko wabona ntanaho bahuriye.

Nuko nyuma yibyo biganiro na Papa Grace yamaze kugenda n’amasaha yakuze, Mama Grace, ahita yohereza Grace guhaha kw’isoko ibyo bari burarire.

Grace ajya guhaha nuko avayo bategura ibyo kurya, mugihe barimo bategura ibyo kurya bumva umuntu ari gukomanga Mama Grace ajya kureba, asanga n’umugabo we ugarutse.

Mama Grace, aratungurwa, ati:”None se ko mugarutse byabagendekeye gute?”

Papa Grace: Wahora niki mugore mwiza ko zahinduye imirishyo, ahantu bari batwoherejwe missiyo yamfuye, umuntu twari tugiye kurinda byarangiye bamutwaye ubuzima, kubera ko twatinze kugerayo.

Mama Grace: Mana we, ubwo amaherezo n’ayahe? Ko mbona munagarutse?

Papa Grace: Missiyo twari dufite nyine yapfuye ntago twayikoze, ubu n’ukwicara tugategereza indi missiyo.

Mama Grace: Twagumye kuvuga, none naguhejeje hanze, reka tujye munzu.

Nuko bajya munzu bakomeza kuganira banategereje ko Grace ategura ibyo kurya. Mugihe bari muri Salo baganira Grace aho yari mu gikoni yibajije impamvu Mama we yatinze maze, ajya kumureba.

Grace, agiye kureba icyatumye Mama we atinda, asanga no Papa we wagarutse nawe biramucanga. Yinjira munzu abaza impamvu Papa we yagarutse, ntibabyitaho, Mama we ahita amubwira ngo nanjye kireba ibyo atetse baraba bamubwira nyuma.

Nuko Grace, agenda yivugisha, ariko se kuki babimpishe, Papa yavuye hano mu gitondo agiye muri missiyo, none ahise agaruka, ntago byumvikana!

Grace aho kijya mu gikoni ahita afata umwanzuro wo gusubira inyuma ajya kongera kubaza uko byagenze.

Mugihe agiye kwinjira munzu terefone ye irasona, abona ni Cedric umuhamagaye, nuko arabanza aramuvugusha.

Grace: Cedric bite ko utajyaha umpamagara aya masaha bigenze gute?

Cedric: Grace nguhamagaye ngira ngo nkubwire ko twagize ibyago mu muryango.

Grace: Byagenze gute ko numva unkuye umutima?

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka ku munsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *