“Inkuru ya 30” Perezida Kagame yashimiwe kuyobora neza urugamba rwo kubohora igihugu.

Amakuru Imyidagaduro Umuco

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cy’Itorero Inyamibwa AERG, cyashushanyirijwemo urugendo rw’imyaka 30 bamwe mu Banyarwanda bamaze barahejejwe ishyanga ndetse n’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.

Iki gitaramo cyiswe Inkuru ya 30 cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, aho kitabiriwe n’imbaga y’abiganjemo urubyiruko.

Perezida Kagame yashimiwe muri iki gitaramo nk’uwayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse akaba akomeje kuba ku ruhembe rwo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda, Umushyushyarugamba, Lion Imanzi uyoboye iki gitaramo yasabye abitabiriye gushimira Perezida Kagame mu buryo bw’umwihariko.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakigera muri BK Arena bakiranywe ibyishimo bidasanzwe n’ibihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo ndetse mu kwizihirwa bahise batangira kuririmba bati: “Ni wowe, Ni wowe, Ni wowe.”

N’umushyushyarugamba usanzwe umenyerewe mu kuyobora ibitaramo bikomeye, Lion Imanzi, yahise yungamo ati: “Inkuru ya 30 ntiyari kuba yuzuye, iyo umubyeyi wagize uruhare ataza ngo twifatanye, reka tumushimire Nyakubahwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette baje kwifatanya natwe.”

Uretse Umukuru w’Igihugu na Madamu, abandi bitabiriye iki gitaramo barimo Muzehe Tito Rutaremara, Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Jean Damascene Bizimana, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine.

Rusagara Rodrigue, umuyobozi ushinzwe inyungu rusange z’Itorero Inyamibwa, ubwo yagarukaga ku mpamvu nyamukuru y’igitaramo Inkuru ya 30, yavuze ko basanze mu rugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’aho Igihugu kigeze cyiyubaka, buri munyarwanda wese afite inkuru yo kubara.

Rodrigue yagaragaje kandi ko igitaramo ‘Inkuru ya 30’ bagihuza neza n’imyaka itandukanye y’ubuzima Abanyarwanda banyuzemo aho yavuze ko nko kuva mu 1959-1989, hari hashize imyaka 30, Abanyarwanda baba mu buhungiro, kugeza ubwo mu 1990, FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu.

Itorero Inyamibwa ryafashije abitabiriye gususuruka no kwibuka amwe mu mateka yaranze u Rwanda arimo ay’abari barahejejwe mu buhungiro, ay’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’imyaka 30 ishize yo kubaka u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *