Inkongi y’Umuriro itunguranye yahitanye umuntu umwe, undi arakomereka muri EAV Rushashi.

Amakuru Ibiza n'Impanuka Ubuzima

Mu karere ka Gakenke haravugwa inkuru y’inkongi y’umuriro itunguranye yibasiye amashuri ndetse umuntu umwe akahasiga ubuzima undi nawe akahakomerekera cyane.

Ibi byabereye mu Karere ka Gakenke mu kigo cy’Amashuri cya TSS/EAV Rushashi mu macumbi y’abanyeshuri bararamo, Ubwo yafatwaga bitunguranye n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, mu saha ya saa cyenda zo mu ijoro bujya gucya.

Aya makuru kandi yashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, wabwiye itangazamakuru ko icyo kibazo cyavutse ahanini gishobora kuba cyatewe n’insinga z’amashanyarazi, akavuga ko umunyeshuri uwo muriro wagezeho mbere ari we wahise yitaba Imana, undi akavunika umugongo mu gihe barimo bahunga.

Mu magambo ye Vestine yagize Ati “Byabaye saa cyenda z’ijoro, ni mu icumbi abahungu bararamo, urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi bamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga, ubu ni ho turi”.

Ubuyobozi kandi bwihanganishije ababyeyi b’uwo mwana witabye Imana ukomoka mu Karere ka Kayonza, yihanganisha n’abanyeshuri biga muri EAV Rushashi babuze mugenzi wabo, Ati “Turi kumwe n’abana, ndabihanganisha, nkihanganisha n’umuryango wabuze umwana, urumva umubyeyi wohereje umwana yari muri level ya gatatu, ni umwana ukomoka i Kayonza, kumva ko yabuze ubuzima waramwohereje kwiga biteye agahinda”.

Arongera Ati “Ubwo rero ni ukwihanganisha ababyeyi, n’abana harimo uwari uturanye n’uwo witabye Imana wahise ahungabana, tumaze kumugeza kwa muganga, ndihanganisha abanyeshuri babuze mugenzi wabo, n’ibintu byari muri iryo cumbi byose byahiye, murumva ko bibabaje”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *