Ingabo z’u Rwanda zasoje Amahugurwa n’imyitozo byatangwaga n’igisirikare cya Amerika.

Amakuru Politiki Umutekano

Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Werurwe 2024, Nibwo hasojwe amahugurwa n’imyitozo bya gisirikare yatangwaga n’inzobere mu bya gisirikare zifatanyije n’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika amahugurwa akaba yari amaze ibyumweru bisaga bibiri abera muri Kenya.

Aya mahugurwa yahabwaga ibihugu bitandukanye byo muri Africa y’uburasirazuba birimo n’ u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda, Ni imyitozo ya gisirikare yahawe izina rya “Justified Accord24,” Mu kigo cy’imyitozo no kurwanya iterabwoba cyizwi nka Nanyuki-Basic Counter Insurgency, Terrorism and Stability Operations (CITSO).

Umuyobozi Ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibya gisivile mu Ishami ry’Ingabo rya Amerika rishinzwe Afurika, Robert Scott, yashimiye abitabiriye ku bw’umuhate wabaranze muri iyo myitozo, Yasabye abitabiriye kwifashisha ubumenyi bahawe, mu gusigasira no kuzana umutekano ku mugabane wa Afurika.

Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Kenya, Maj Gen David Tarus, yavuze ko nubwo ingabo zitabiriye zituruka mu bihugu bitandukanye, bitakomye mu nkokora imigendekere myiza y’imyitozo no gufatanya ku bitabiriye.

Iyi myitozo yibanda ku kwigisha abitabiriye uburyo bwo guhuza ibikorwa bitandukanye birimo ibya gisirikare, ibya polisi ndetse n’ibya gisivile.

Iyi myitozo ngarukamwaka itangwa n’ingabo za Amerika zo mu Ishami rishinzwe Afurika, US Army Southern European Task Force Africa (SETAF-AF) n’abafatanyabikorwa ba Amerika.

Ni imyitozo irangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo ubushobozi bw’izi ngabo mu guhangana n’ibibazo by’amakimbirane mu karere, ibikorwa byo kugarura amahoro ndetse no guhangana n’ibibazo bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *