“Ingabo z’U Burusiya nta Internet twigeze tuzigurisha ku rugamba” Elon Musk.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Elon Musk, Umunyemari ukomeye ku Isi yatangaje icyizere Igisirikare cy’U Burusiya cyari gifite cyo kubona internet yo kwifashisha ku rugamba kirimo kigomba gusubiza amerwe mu isaho.

Elon Musk yanyomoje amakuru yavugwaga ko Igisirikare cy’U Burusiya cyemerewe Internet na SpaceX ikigo ayobora, Avuga ko nta internet icyo kigo cye cyigeze kigurisha abasirikare b’u Burusiya yo kwifashisha mu rugamba barimo na Ukraine.

Ibi umuherwe Elon Musk yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter ahamya ko ibyo Ukraine ihanganye n’UBurusiya ari igihuha kuko nta masezerano bigeze bagirana kuri iyo gahunda ya Internet.

Ukraine mu cyumweru gishize yatangaje ko Ingabo z’U Burusiya bahanganye mu ntambara imaze igihe kinini zirimo gukoresha umuyoboro wa Internet kandi wihuta cyane ufite umuvuduko uri hejuru mu rugamba ibihugu byombi bihanganiyemo.

Elon Musk mu butumwa bwe yanditse agira Ati “Hari amakuru y’ibihuha amaze iminsi acicikana avuga ko SpaceX iri kugurisha internet ku Burusiya. Amakuru dufite ni uko nta internet yigeze igurishwa mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ku Burusiya.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *