Inama y’Abaminisitiri : Abarimo Gen Patrick Nyamvumba n’abandi bahawe imirimo mishya.

Amakuru Politiki Rwanda

Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri isoza ukwezi kwa kabiri yafatiwemo ibyemezo n’imyanzuro bitandukanye kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo Nama y’Abaminisitiri harimo iyo gushyira mu myanya abayobozi, aho General Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, no kuyobora Minisiteri y’Umutekano, yahawe guhagararira u Rwanda muri Tanzania.

Muri iyi nama Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Gen Patrick Nyamvumba, wagenwe nka ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania usimbura Fatou Harerimana wari muri uwo mwanya.

Uwari uhagaririye u Rwanda muri icyo gihugu, Amb Fatou Harerimana, azajya kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *