Impunzi z’Abarundi zisaga 100 zirataha mu gihugu cyazo ku bushake, Nyuma y’imyaka igera kuri 9.

Amakuru Imibereho myiza. Politiki

Kuri uyu wa Gatatu, impunzi z’Abarundi zirenga 100 zirataha mu gihugu cyabo ku bushake, zose zabaga mu nkambi zigiye zitandukanye zo mu Rwanda. 

Izi mpunzi zirataha nyuma y’imyaka isaga icyenda zicumbikiwe n’ U Rwanda, Muri izi mpunzi harimo abagera kuri 78 bo mu miryango 38 yabaga mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, abandi babaga mu Mujyi wa Kigali n’uwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Abagiye gutaha barimo imiryango 34, yabaga mu nkambi ya Mahama, abari batuye i Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse n’abandi bari mu Mujyi wa Kigali biyemeje gutaha, Kugeza ubu mu Nkambi ya Mahama habarizwamo impunzi z’abarundi zirenga ibihumbi 40 mu gihe abandi bamaze gusubizwa iwabo ku bushake kuko ari gahunda yatangijwe mu 2019.

Umuyobozi w’Inkambi ya Mahama Vuganeza André, yagaragaje ko abagiye gutaha, byaturutse ku bushake bwabo nyuma yo kubisaba bakabyemererwa. Ati “Izi mpunzi zifite uburenganzira bwose bwo kujya aho zishaka kuko dutanga ibyangombwa by’inzira bijya mu bihugu bose uretse ibyo ziturukamo. Iyo zishaka gutaha zirasaba, hanyuma ubwo busabe bugasuzuma bakazamenyeshwa igihe cyo gutaha.”

Abemeye gutaha bavuga ko mu myaka icyenda bamaze mu Rwanda, bafitiye urukumbuzi igihugu cyabo n’ibyabo nkuko Ruzinambiye Jean yabigaragaje, Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu badafite umugambi wo gutaha, bagaragaza ko bifuza kwigumira mu Rwanda kubera hari umutekano usesuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *